skol
fortebet

Benin ntiyifuza gukomeza kwitwa Inkima,ahubwo Urusamagwe.Amavubi bite?

Yanditswe: Tuesday 23, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubusabe bwo guhindura izina ry’ikipe y’igihugu ya Bénin y’umupira w’amaguru ikava ku Inkima ikitwa Urusamagwe (guépards/Cheetahs) butegerejwe kwemezwa na guverinoma.

Sponsored Ad

Ubusabe bwo guhindura izina ry’ikipe y’igihugu ya Bénin y’umupira w’amaguru ikava ku Inkima ikitwa Urusamagwe (guépards/Cheetahs) butegerejwe kwemezwa na guverinoma.

Mathurin de Chacus ni we watangaje iki cyifuzo nyuma y’uko atorewe manda ya kabiri yo gutegeka ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Bénin (FBF) muri ’weekend’.

Les Ecureuils, bisobanuye Inkima mu Kinyarwanda, ryahawe iyi kipe mu myaka ya za 1960 – bisa n’ibisobanura igihugu gito kigamije kugera ku bikomeye.

Ariko Mathurin, uri mu bagize inteko ya FIFA, avuga inama y’ubutegetsi ya FBF yahisemo izina Urusamagwe mu gusobanura intego z’ikipe y’igihugu.

FBF ivuga ko yizeye ko Minisitiri w’imikino Oswald Homeky azashyigikirwa na guverinoma ikemeza ibi mbere y’uko bakina n’u Rwanda umukino w’amajonjora y’igikombe cya Africa cya 2023 muri Werurwe(3) umwaka utaha.

Ikipe y’u Rwanda nayo bamwe mu bakunzi bayo bagiye bavuga ko izina ryayo Amavubi ridakwiye iyo kipe basaba ko rihindurwa.

Gusa ibyo bavuga ntibiraba ingingo yigwaho mu buryo buzwi n’abashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda.

Bénin ni iya 91 ku rwego rw’isi, nta na rimwe irajya mu gikombe cy’isi ariko imaze gukina igikombe cya Africa inshuro enye; 2004, 2008, 2010 na 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa