skol
fortebet

Benin yakoze udushya tubiri tudasanzwe kugira ngo itsinde Amavubi

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Bénin ryatanze ubusabane ku bafana, kwinjira ku mukino ubahuza n’Amavubi babigize ubuntu.
Ibi byiyongereyeho ko na leta y’iki gihugu bivugwa ko yatanze ikiruhuko ku bakozi bose nyuma ya saa sita kugira ngo baze kwitegura uyu mukino.
Amavubi ari muri Bénin aho yitegura gucakirana n’iki gihugu kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Werurwe 2023 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023,bahuriye mu itsinda L.
Igihugu cya Benin gifite ubusa muri iri (...)

Igihugu cya Benin gifite ubusa muri iri tsinda cyafashe hasi hejuru gishaka gutsinda umukino w’uyu munsi ariyo mpamvu cyagerageje gukurura abafana kugira ngo batere imbaraga abakinnyi babo.

Mu Itsinda L,u Rwanda rufite rimwe, Mozambique ikagira ane muri iri tsinda riyobowe na Sénégal yatsinze imikino ibiri imaze gukinwa hashakwa itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu mwaka utaha.

Kubera ko uyu mukino ufite agaciro gakomeye ku mpande zombi,igihugu cya Benin cyakoze iyo bwabaga kirega u Rwanda kutagira amahoteli i Huye byatumye CAF yemeza ko uyu mukino nawo uzabera muri iki gihugu.

Biravugwa ko u Rwanda rwamaze gusaba ko uyu mukino wo kwishyura rwari rwizeye kwakiramo Bénin ku wa 27 Werurwe,wasubikwa.

Nubwo ibaruwa ya CAF itegeka u Rwanda kwakirira i Cotonou kubera ko imikino yegeranye, amategeko ateganya ko igihugu cyakira umukino gishobora kumenyesha ikibuga mu masaha atarenze 48.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa