skol
fortebet

Benshi banenze bikomeye Arsenal kubera kwishimira bikabije intsinzi ya Liverpool

Yanditswe: Monday 05, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Benshi mu basesenguzi mu mupira w’amaguru banenze bikomeye Arsenal kubera ukuntu yaba umutoza,abakinnyi,abafana ndetse n’abakozi basanzwe bishimiye gutsinda Liverpool ibitego 3-1 nk’aho batwaye shampiyona,.

Sponsored Ad

Benshi bibasiye umutoza Arteta bavuga ko uburyo yishimiye iyi ntsinzi bitari bikwiriye kuko yakabije ndetse akazenguruka ikibuga,yiyibagije ko ataratwara igikombe cya shampiyona.

Kuri iki cyumweru, Arsenal yatsinze Liverpool ibitego 3-1 kuri Emirates biyifasha kugaruka mu nzira nziza yo gushaka igikombe cya shampiyona ya Premier League

Ikipe ya Reds iracyari ku isonga muri shampiyona, ariko Gunners yazibye icyuho hasigaramo amanota abiri gusa nyuma y’ibitego bya Bukayo Saka, Gabriel Martinelli na Leandro Trossard byayihaye intsinzi imbere ya Liverpool.

Nyuma y’umukino,Arteta yishimye cyane,azenguruka ikibuga,abakinnyi nabo bagaragaza ko bishimiye bikabije ndetse icyabisembuye n’ukuntu gafotozi w’ikipe nawe byageze aho agasaba kapiteni wa Arsenal kumufotora.

Arsenal yari ikeneye cyane gutsinda uyu mukino kugira bgo yemeze abayishidikanyijeho ndetse yabikoze mu buryo bwanyuze abafana bayo.

Umusesenguzi Jamie Carragher wahoze akinira Liverpool yanenze ibyishimo abafana ba Arsenal bagize abasaba gutuza bakajya mu rwambariro.

Ati "mujye mu rwambariro gusa,mwatsinze umukino, ni amanota atatu.Barishimye kubera ko bagarutse mu irushanwa ry’igikombe, mujye mu rwambariro.Ndakomeje, mu by’ukuri."

Uretse we,umusesenguzi wa Bein Sports,Richard Keys yavuze ko ari byiza kwishimira intsinzi ku bafana n’abakinnyi ba Arsenal ariko ku mutoza Arteta yavuze ko bisa nabi kwishima nkuko yabikoze,kandi nta gikombe gikomeye yatwaye.

Rio Ferdind nawe usesengura, yanenze ibyishimo bikabije bya Arteta bisa neza n’ibyo amakipe akora yatwaye ibikombe.

Ati "Nagize ngo Arsenal yatwaye shampiyona kubera ukuntu umutoza wanyu yihimye.Umutoza wanyu yazengurukaga [muri stade]! Umutoza wanyu yateye intambwe 10 000 uyu munsi zirimo kuzenguruka ikibuga inshuro nyinshi nyuma yo gutsinda! Ibi ni ibiki? Bacanganyikiwe.Bacanganyikiwe FC . "

Yavuze ko ba bakinnyi bakwiye kwitwara neza buri gihe ariko uko bishimye bidakwiriye.

Umufana wa Arsenal,Piers Morgan yasubije Carragher kuri X ati "Tuza,tuza,twabatsinze kandi tugiye kwishimira buri segonda ry’umukino."

Arsenal iwkiye kwishima iziga kuko igiye gukurikizaho ikipe ya West ham yabatsinze mu minsi ishize ibitego 2-0 ibasanze mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa