skol
fortebet

Bidasubirwaho Rutamu yasezeye itangazamakuru yigira mu mahanga

Yanditswe: Monday 30, Jul 2018

Sponsored Ad

Umunyamakuru wari ukunzwe na benshi mu kogeza umupira w’amaguru Rutamu Elie Joe wakoreraga Radio 1 yamaze gusezera ku mwuga w’itangazamakuru burundu kubera gusezererwa rugikubita kwa Argentina mu gikombe cy’isi,aho bivugwa ko agiye kwiga ibijyanye no gushakira abakinnyi amakipe.

Sponsored Ad

Mbere y’uko igikombe cy’isi gitangira nibwo Rutamu yiteze umutego avuga ko Argentina nidatwara igikombe cy’isi 2018 azasezera mu itangazamakuru,uyu mutego umushibukana ubwo yasezererwaga mu mikino ya 1/16 cy’irangiza itsinzwe n’Ubufaransa bwegukanye iki gikombe ku bitego 4-3 byatumye yemerera abafana be ko azubahiriza indahiro ye, none birangiye asezeye.

Rutamu asize mu mwuga inshuti ye magara Rugimbana yazamuye

Rutamu yamaze gusezera ubuyobozi bwa Radio 1ndetse biravugwa ko yamaze kwerekeza hanze y’u Rwanda aho agiye kwiga ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku rwego mpuzamahanga agere ikirenge mu cya ba Jorge Mendes na Mino Raiola bamaze kuba ibyamamare muri uyu mwuga.

Aya masomo Rutamu agiye kwiga,ashobora kuzayigira muri USA cyangwa mu Bwongereza nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.

Rutamu Elia Rutamu Elie Joe wari amaze imyaka isaga 10 akora umwuga w’itangazamakuru rya siporo,yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Radio Rwanda,Flash FM,Isango Star,Radio 1 na RC Nyagatare yatangiriyeho umwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa