skol
fortebet

Bidasubirwaho Rwatubyaye yabaye umukinnyi wa Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2017

Sponsored Ad

Rwatubyaye Abdul, myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kubona license ya FERWAFA imwemerera guhita atangira gukinira ikipe ya Rayon Sports ku mugaragaro.
Uyu musore yavuye mu ikipe ya APR FC yerekeza muri Rayon Sports ariko kubona ibaruwa ahabwa na APR FC imwemerera gusohoka muri iyi kipe ku umugaragaro ‘release letter’ byari byabanje kugorana.
Ku umunsi w’ejo nibwo twababwiye ko ubuyobozi bwa APR FC butangaza ko Rwatubyaye ari umukinnyi wabo batije muri Slovakia
Ubuyobozi bwa APR FC (...)

Ubuyobozi bwa APR FC bwari bwasabye Rayon Sports kubandikira babasaba release letter

Mu igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gashyantare 2017, nibwo uyu musore yabonye ibyangombwa bimwemerera gutangira gukiniria ikipe ya Rayon Sports.

Mu ikiganiro Rwatubyaye yahaye ikinyamakuru Umuryango yemeye ko ubu yabaye umukinnyi wa Rayon Sports ku uburyo bwemewe n’amategeko.

APR FC yemeye gutanga release letter ya Rwatubyaye Abdul

Yagize ati”ibyangombwa nabibonye binyemerera gukinira ikipe ya Rayon Sports, ubu ndi umukinnyi wa Rayon Sports ku uburyo bwemewe n’amategeko. Umutoza angiriye icyizere umukino wo kuwa Gatandatu na Police nazawukina.”

Kuba Rwatubyaye abonye ibyangombwa byo gukinira ikipe ya Rayon Sports birasa nibigabanyije ibisa n’uruntu runtu rwasaga n’urumaze gututumba muri aya makipe yombi APR FC na Rayon Sports, cyane cyane mu abafana bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa