Bigoranye APR FC y’abakinnyi 10 ikuye amanota 3 kuri Musanze FC
Yanditswe: Thursday 24, May 2018
Ibifashijwemo n’abasore bayo bakomoka mu karere ka Rubavu,ikipe ya APR FC y’abakinnyi 10 ikuye amanota 3 kuri Musanze FC yari yayakiriye kuri Stade Ubworoherane mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona.
APR FC yinjiye muri uyu mukino iri ku mwanya wa mbere ndetse ishaka gutsinda kugira ngo yanikire AS Kigali iyikurikiye,ibigezeho ibifashijwemo na Hakizimana Muhadjiri utagisiba gutsinda na Bizimana Djihad.
APR FC ikomeje kugaragaza ko ifite inyota yo gutwara igikombe cya Shampiyona
Igice cya mbere nticyagendekeye neza APR FC, kuko cyarangiye Musanze FC yayitsinze igitego ku munota wa 42, cyatsinzwe na Mudeyi Suleiman.
Petrovic na bagenzi be bagiye mu rwambariro bakubita agatoki ku kandi,bibutsa abakinnyi ko bagomba kwitanga amanota 3 akaboneka,baza kwishyura igitego cya mbere ku munota wa 68 gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri.
APR FC yari yariye karungu yakomeje gusatira Musanze FC,ndetse bidatinze ku munota wa 72 yinjiza igitego cya kabiri cyatsinzwe na kabuhariwe Bizimana Djihad.
APR FC yashakaga kurinda ibi bitego yatsinze,yahuye n’akaga gakomeye ubwo ku munota wa 80 umusore Sekamana Maxime winjiye mu kibuga ku munota wa 72 asimbuye Issa Bigirimana, yahabwaga ikarita itukura bikaba ngombwa ko iminota ya nyuma bayikina ari 10.
Mu rwego rwo gukomeza ubwugarizi,Petrovic yinjije Buregeye Prince akuramo Muhadjiri bimufasha kurangiza uyu mukino atsinze Musanze FC ibitego 2-1.
APR FC ikataje mu gushaka igikombe, ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 50 aho ikurikiwe na AS Kigali ifite 45,Kiyovu Sports n’iya 3 na 41,Rayon Sports n’iya 4 na 38.
Indi mikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona
Kuwa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi
AS Kigali vs Bugesera(Kigali Satdium; 15:30’)
Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi
Sunrise vs Police FC (Nyagatare; 15:30’)
Amagaju vs Gicumbi (Nyagisenyi; 15:30’)
Etincelles vs Kiyovu (Umuganda ; 15:30’)
Ku Cyumweru tariki ya 27 Gicurasi
Rayon Sports vs Miroplast (Kigali Satdium; 15:30’)
Mukura vs Espoir (Huye; 15:30’)
Marines vs Kirehe (Umuganda; 15:30’)
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *