skol
fortebet

Bigoranye APR FC yakuye amanota 3 kuri Mukura VS iyobora Shampiyona

Yanditswe: Friday 13, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igitego cyo ku munota wa nyuma w’inyongera cyahesheje APR FC amanota 3 imbere ya Mukura VS ihita ifata umwanya wa mbere muri shampiyona by’agateganyo.

Sponsored Ad

Umutoza wa APR FC uhora ahindura abakinnyi 11 , uyu munsi nabwo yari yabahinduye aho mu bwugarizi yakuyemo Yunusu, Clement na Christian bari bamaze iminsi bakina, azana Buregeya Prince, Salomon Banga Bindjeme na Niyomugabo Claude.

Yari yakuyemo kandi Kwitonda Alain Bacca na Mugisha Gilbert azana Apam Assongue na Ndikumana Danny wakinaga umukino we wa mbere w’irushanwa muri APR FC.

Uyu mukino watangiye nk’ibisanzwe APR FC iri hejuru ndetse ishaka kubona igitego kare,gusa ubwugarizi bwa Mukura VS bubyitwaramo neza.

Mukura yaje ibizi ko APR FC iba ari nziza mu minota ya mbere,irugarira kugira ngo nayo ize kuyiha akazi mu gice cya kabiri kuko ariho yagiye igaragaza intege nke mu mikino ishize.

Igice cya mbere cyahiriye Mukura nkuko yabyifuzaga,birangira ari 0-0.

Nkuko yari yabipanze, Mukura VS yagarutse iri hejuru mu gice cya Kabiri,ndetse guhera ku munota wa 80, ibona amahirwe akomeye iyapfusha ubusa.

Gerard wa Mukura,yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 81 ariko Pavelh Ndzila awohereza muri koruneri mu buryo bitangaje.

Pavelh Ndzila yongeye kurokora APR FC ku munota wa 83 ubwo nabwo yoherezaga muri koloneri umupira wari uhinduwe imbere y’izamu.

Ku munota wa 85 Elie Iradukunda nawe yateye ishoti rikomeye ariko na none Pavelh Ndzila yongeye kuwushyira muri koruneri.

Uku gutabara APR FC kwa Ndzila kwaciye intege abakinnyi ba Mukura bananirwa kurinda izamu ryabo ku munota wa nyuma cyane ko umusifuzi yari yongeye iminota 5 kuri 90.

Ku munota wa nyuma w’umukino, Victor Mbaoma yatsindiye APR FC igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino,ku mupira wari uhinduwe na Omborenga Fitina.

APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 14 mu mikino 7 imaze gukina.

APR Fc kugeza ubu ntirabona abakinnyi 11 beza kurusha abandi babanza mu kibuga,bituma ihora ihindagura abakinnyi.

Kurema uburyo bw’ibitego no kubitsinda nabyo biracyari ikibazo kuri iyi kipe bitewe n’imikinishirize y’umutoza.

APR FC irasura Etincelles mbere yo kwakira Rayon Sports mu mikino itaha ya shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa