skol
fortebet

Bimwe mu byo u Rwanda rusabwa kugira ngo rwakire igikombe cy’isi cya U-17 cyo muri 2019 byamaze kumenyekana

Yanditswe: Sunday 27, Aug 2017

Sponsored Ad

Nkuko duheruka kubibagezaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA riherutse gusohora itangazo rivuga ko u Rwanda ewamaze kohereza impapuro zisaba kwakira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2019 gusa bimwe mu bisabwa harimo kuba rwaba rufite sitade 6 kuko amakipe azitabira iki gikombe uko ari 24 azaba agabanyije mu matsinda 6.
Mu Gushyingo uyu mwaka,nibwo bitaganyijwe ko u Rwanda rwongera gutanga impapuro zisaba bwa nyuma kwakira iyi mikino zigomba kuba zikubiyemozi (...)

Sponsored Ad

Nkuko duheruka kubibagezaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA riherutse gusohora itangazo rivuga ko u Rwanda ewamaze kohereza impapuro zisaba kwakira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2019 gusa bimwe mu bisabwa harimo kuba rwaba rufite sitade 6 kuko amakipe azitabira iki gikombe uko ari 24 azaba agabanyije mu matsinda 6.

Mu Gushyingo uyu mwaka,nibwo bitaganyijwe ko u Rwanda rwongera gutanga impapuro zisaba bwa nyuma kwakira iyi mikino zigomba kuba zikubiyemozi ibijyanye n’ ibikorwa remezo nka za Sitade, inyandiko zisinyweho n’imijyi yifuza kwakira iki gikombe, inyandiko zigaragaza ubushake bwa Leta bwo kwakira, uburyo buzakoreshwa mu kugurisha amatike n’ibijyanye no kwakira amakipe.

Ubusanzwe u Rwanda rufite ama sitade 4 yemewe na CAF kwakira CHAN umwaka ushize aho Sitade ya Huye, Stade Amahoro, stade ya Kigali na Rubavu arizo zayakiriye.

Ibi bivuze ko u Rwanda niba rushaka kwakira iyi mikino rugomba kubaka ndetse no kuvugururaibibuga kugira ngo ruzabone aya mahirwe cyane ko uzaba watsindiye kwakira iki gikombe azamenyekana hagati y’impera z’uyu mwaka nomu ntangiriro za 2018.

Ibitekerezo

  • Ariko nabagira inama: Stade ya muhanga iratunganyije, ikeneye amatara gusa, yenda banasakara ikindi gipande cya tribune. Ahandi ni Musanze: muribuka ko naho huzuye stade ikomeye cyane, nayo yaba ibura amatara ndetse no gusakara indi tribune imwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa