skol
fortebet

Bimwe mu byo ukwiriye kumenya ku makipe ari mu itsinda A mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Thursday 14, Jun 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane nibwo haratangira imikino y’Igikombe cy’isi 2018,aho ikipe y’Uburusiya yakiriye iki gikombe irahura na Saudi Arabia ku kibuga cya Luzhniki giherereye mu mujyi wa Moscow.

Sponsored Ad

SAUDI ARABIA

Rutahizamu Mohammad Al-Sahlawi niwe Saudi Arabia izagenderaho

Ikipe ya Saudi Arabia ni imwe mu makipe aje mu gikombe cy’isi adahabwa amahirwe, kuko agiherukamo mu mwaka wa 2006.

Nubwo nta mukino Saudi Arabia iratsinda,aya ni andi mahirwe ibonye yo gukuraho aka gahigo kabi.

Mu gushaka itike yo kuza muri iki gikombe,Saudi Arabia yazamutse mu itsinda yarimo mu makipe yo muri Asia iri ku mwanya wa 2,n’amanota 19 aho yatsinze imikino 6 inganya 1 itsindwa imikino 3.

Iyi kipe izwi ku izina rya Green Falcons iri mu makipe afite abakinnyi bakuze mu gikombe cy’isi kuko impuzandengo y’abakinnyi bayo ari imyaka 27.Saudi Arabia ifite abakinnyi bamenyeranye kuko benshi bakina iwabo.

Nubwo Saudi Arabia idafite abakinnyi bazwi,izaba igendera kuri rutahizamu ukomeye witwa Mohammad Al-Sahlawi ukina mu ikipe ya Al Nassr yo muri iki gihugu uherutse kwitozanya n’abakinnyi b’ikipe ya Manchester United, ufite ubuhanga mu gutsinda ibitego.uyu musore w’imyaka 31 yatsinze ibitego 16mu gushaka itike yo kuza muri iki gikombe cy’isi.

Saudi Arabia imaze iminsi yohereza abakinnyi bayo mu makipe akomeye yo muri Espagne,kugira ngo bakarishye imyitozo,bahure n’abakinnyi bakomeye, ndetse baze kuryana muri iki gikombe cy’isi.

Abandi bakinnyi Saudi Arabia izaba igenderaho muri iki gikombe cy’isi ni Yahya Al-Shehri na Fahad Al-Muwallad. Fahad Al-Muwallad ni umusore ukiri muto w’imyaka 23 watsinze Ubuyapani igitego 1 rukumbi cyabonetse mu mukino,gatuma babona itike.

is one of the most promising players in Asia. In the qualification game against Japan, the then 23-year-old player scored the winning goal and sent Saudi Arabia to the 2018 World Cup in Russia.

Uburusiya

Iki gihugu cyakiriye igikombe cy’uyu mwaka,cyitezwe na benshi mu benegihugu bazaba bari mu rugo ndetse kigomba guhangana na Misiri na Uruguay cyane ko benshi badaha amahirwe Saudi Arabia mu makipe agera muri 1/8.

Mu marushanwa akomeye aheruka arimo Igikombe cy’isi 2014,Euro 2016 na Confederations Cup iheruka,Uburusiya bwabashije kubona intsinzi 1,bunganya 3 butsindwa 5 ndetse muri aya marushanwa 3 akomeye,binjije ibitego 7,batsindwa ibitego 12.

Umutoza Stanislav Cherchesov utoza Uburusiya ntiyitwaye neza mu mikino ya gicuti yahuye n’amakipe akomeye arimo France, Brazil na Argentina gusa yashoboye kunganya ibitego 3-3 na Espagne.

Iyi kipe izwi nka The Sbornaya irakina uyu munsi na Arabia Saoudite ifatwa nk’insina ngufi muri iri tsinda,izahite yesurana na Misiri,hanyuma basoreze kuri Uruguay.
Uburusiya bwabuze abakinnyi bakomeye nka Viktor Vasin, Georgi Dzhikiya na Aleksandr Kokorin bose bavunitse.

Uburusiya buragendera ku bakinnyi nka,Igor Akinfeev, Alan Dzagoev, Aleksandr Goloviwifuzwa na Arsenal kuri ubu akinira Spartak Moscow. Abasore b’impanga Aleksei na Anton Miranchuk b’imyaka 22, bitezweho kwigaragaza muri iki gikombe cy’isi

URUGUAY

Iyi kipe niyo imaze igihe itozwa n’umutoza umwe, kuko umusaza witwa Oscar Tabarez amaze imyaka 10 ayitoza ndetse yagiye ayigeza kure mu gikombe cy’isi aho muri 2010, yayigejeje muri ½.

Iyi niyo kipe ihabwa amahirwe yo kuyobora itsinda A ibifashijwemo n’amazina akomeye nka Luis Suarez na Edison Cavani biyongera ku bakinnyi bayo bafite ubunararibonye nka Diego Godin na Fernando Muslera.

Uruguay ikina 4-4-2 kuva Tabarez yayigeramo,ifite ubusatirizi buryana ndetse buba bwitwezweho gutsinda muri buri zamu rirangaye.

Edinson Cavani na Suarez baraziranye cyane kurusha benshi mu barutahizamu b’ayandi makipe,kuko Cavani yatsinze ibitego 10 mu gushaka itike yo kuza mu Burusiya,Suarez amuha imipira ivamo ibitego igera kuri 7.

Misiri

Ikipe y’igihugu ya Misiri igarutse mu gikombe cy’isi yari imaze imyaka 28 idakandagiramo aho babifashijwemo n’umutoza w’umunya Argentina Hector Cuper na kabuhariwe Mohamed Salah babashije kugaruka.

Iyi ni inshuro ya 3 Misirigiye kwitabira igikombi cy’isi,gusa n’imwe mu makipe ataritwaye neza mu mikino ya gicuti yo kwitegura bitewe no kubura kwa Mohamed Salah bagenderaho.

Kabuhariwe Mohamed Salah niwe mizero ya Misiri

Misiri niyo kipe yatwaye ibikombe byinshi bya Afurika bigera kuri 7 ndetse inshuro nyinshi yagiye ibura mu gikombe cy’isi kubera ko abakinnyi bayo nta burambe bw’imikino yo kurwego rw’isi yagiraga cyane ko abakinnyi bayo batakundaga kujya gukina I Burayi.

Misiri yamanukanye abakinnyi bakomeye bakina mu makipe akomeye nka Mohamed Salah,Mohamed Elneny,Ramadhan Sobhi n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa