skol
fortebet

APR FC yatandukanye nabi na Adil Mohamed

Yanditswe: Saturday 22, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Adil Erradi Muhamed watozaga APR FC yirukanywe burundu nyuma yo guhagarikwa ukwezi.
APR FC yanyomoje aya makuru ivuga ko ari ibuhuha gusa biravugwa ko uyu mutoza yanamaze kwerekeza iwabo.
Uyu mutoza ngo yagiye nyuma yo kutanyurwa n’ibihano yafatiwe n’iyi kipe byo kumuhagarika igihe kitazwi kubera imyitwarire idahwitse ndetse n’umusaruro muke.
Adil ngo yabwiye abari hafi ye ko we na APR FC bazakizwa na FIFA kuko ngo ibihano yafatiwe bidakurikije amategeko.
Ubwo (...)

Ubwo hacicikanaga amakuru y’uko Adil Mohamed yasezerewe ikipe yahise ibinyomoza.

Umunyamakuru wa RBA, Rigoga Ruth, yagize ati “Inshuti y’aba generals ngo ngo bye bye muri APR FC! Adil Eladi wari umutoza wa APR FC,wari umaze iminsi mu bihano by’ukwezi yasezerewe!”

Ikipe ya APR FC yasubije igira iti “Mwiriwe neza Rigogo Ruth aya makuru ntabwo ariyo rwose umutoza Adi Erradi aracyari umutoza wa APR FC kuba ari mu bihano ntabwo bivuze ko yaserewe cyangwa yatandukanye n’ikipe”.

Adil yahawe inshingano zo gutoza APR FC mu 2019,ayifasha kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona, igikombe gihuza amakipe y’ingabo mu Karere n’Igikombe cy’Intwari.

Ibitekerezo

  • IGIHANO CYO KWITEKEREZAHO MURI FIFA NTIKIBAHO CASH ZA ADILL BAZITEGURE KU MEZA HAKIRI KARE.MURAKOZE.

    Birumvikana yakomeza agatoza ikipe igasubira kuri line

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa