skol
fortebet

Biravugwa:Bugesera FC yiyongereye kuri Musanze mu gushaka Katauti

Yanditswe: Sunday 05, Nov 2017

Sponsored Ad

• Bugesera FC yiyongere kuri Musanze FC mu gushaka umutoza wungirije wa Rayon Sports Ndikumana Hamad.

• Katauti arifuzwa bikomeye na Musanze FC kugira ngo asimbure Sosthene yahoze yungirije.

Sponsored Ad

Ikipe ya Bugesera FC ntiyishimiye umusaruro wa Ally Bizimungu bityo bikaba bivugwa ko yaba yaratangiye kwegera umutoza wungirije wa Rayon Sports Ndikumana Hamad uzwi nka Katauti.

Uyu mutoza wa Rayon Sports akomeje kwifuzwa bikomeye n’ikipe ya Musanze FC aho nyuma y’uko ayiviriyemo ayifashije kurangiza ku mwanya wa 5 wa shampiyona ubushize,iyi kipe yifuza ko yasimbura Habimana Sosthene yari yungirije ubushize utagitanga umusaruro.

Bugesera FC yiyongereye kuri Musanze FC mu makipe ashaka uyu mugabo wabaye myugariro ukomeye mu Rwanda aho bidatinze ashobora kuba yavuye muri Rayon Sports nk’umutoza wungirije akayobora ikipe nk’umutoza mukuru.

Katauti yageze muri Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino nyuma y’aho Karekezi yasabwe gutoza Rayon Sports agasaba komite ya Rayon sports ko yakwemera akazi ari uko bazanye Katauti na Nkunzingoma Ramadhan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa