skol
fortebet

Biravugwa:Byiringiro Lague agiye kwerekeza mu igeragezwa mu ikipe ikomeye mu Busuwisi

Yanditswe: Wednesday 03, Mar 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC w’imyaka 20,Byiringiro Lague,biravugwa ko agiye kwerekeza mu ikipe ya FC Zurich yo mu Busuwisi mu igeragezwa aho ashobora guhabwa amasezerano naritsinda.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu wigaragaje ku mukino Amavubi yatsinze Togo ibitego 3-2 muri CHAN 2020,byatumye amakipe menshi amwifuza arimo n’iyi yo mu Busuwisi.

Ikipe ya FC Zurich yemeye ko izishyura APR FC ibihumbi 265 z’amayero naramuka atsinze iri gerageza azajyamo mu cyumweru gitaha.

FC Zurich ikina muri Switzerland Premier Division ni imwe mu makipe azwi ku mugabane w’i Burayi kuko ikunda gukina imikino ya UEFA Europa League ndetse uretse yo andi makipe azwi muri iki gihugu ni Young Boys na FC Basel.

Lague Byiringiro wiyerekanye mu mikino iheruka ya CHAN azahaguruka mu Rwanda mu cyumweru gitaha, ajye gukora ikizamini cy’ubuzima (Medical Test) nagitsinda asinye amasezerano.

Lague Byiringiro n’umwe mu bakinnyi bafashije APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize adatsinzwe.

Uyu rutahizamu ukiri muto yaba agize amahirwe menshi aramutse atsinze iki kizamini kuko FC Zurich yatwaye ibikombe 12 mu Busuwisi n’ibindi 10 by’igihugu.Iyi kipe yashinzwe mu mwaka wa 1896.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa