skol
fortebet

Biravugwa ko Kimenyi Yve ari mu marembo yerekeza muri Police FC

Yanditswe: Saturday 08, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC iri mu biganiro n’Umunyezamu Kimenyi Yves uheruka gusezererwa na Kiyovu Sports nyuma yo kubura Ntwari Fiacre yifuzaga akaza gusinyira TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo.
Hari amakuru yizewe avuga ko nyuma yo gusezerera Habarurema Gahungu na Mvuyekure Emery igasigarana umunyezamu umwe gusa ari we Kwizera Janvier ‘Rihungu’, Police FC iri mu biganiro na Kimenyi Yves nyuma yo kubura Ntwari Fiacre wabaciye mu myanya y’intoki.
Kimenyi utakiri muri gahunda za Kiyovu Sports agiye (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC iri mu biganiro n’Umunyezamu Kimenyi Yves uheruka gusezererwa na Kiyovu Sports nyuma yo kubura Ntwari Fiacre yifuzaga akaza gusinyira TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo.

Hari amakuru yizewe avuga ko nyuma yo gusezerera Habarurema Gahungu na Mvuyekure Emery igasigarana umunyezamu umwe gusa ari we Kwizera Janvier ‘Rihungu’, Police FC iri mu biganiro na Kimenyi Yves nyuma yo kubura Ntwari Fiacre wabaciye mu myanya y’intoki.

Kimenyi utakiri muri gahunda za Kiyovu Sports agiye kongera gutozwa na Mashami Vincent wagiye amuhamagara kenshi mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi, ndetse wagiye anitwara neza. Nta gihindutse Kimenyi azatangwaho miliyoni 15 Frw ku myaka ibiri azasinya muri Police FC.

Ibi iyi kipe ibikoze nyuma guhakanirwa na Ntwari Fiacre waruherutse mu biganiro na Police FC ndetse byari binageze kure . Icyo gihe uyu munyezamu yari yahaye Ikipe y’Abashinzwe Umutekano igihe cyo kubitekerezaho akaza gusinya nyuma y’umukino Amavubi yatsinzwemo na Mozambique ibitego 2-0 tariki 18 Kamena kuri Stade Huye, yanifashishijwemo mu mukino wose.

Bukeye ku wa Mbere, tariki 19 Kamena 2023, Ntwari yahamagawe n’ubuyobozi bwa Police FC ngo ajye ku biro byayo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ashyire umukono ku masezerano y’imyaka ibiri arabura. Uyu musore w’imyaka 24 yari yagiye iwabo i Musanze kuruhuka ndetse anitegura urugendo rwe muri Afurika y’Epfo rwari rwagizwe ibanga cyane.

Ntwari yari afite amakipe atatu akomeye mu Rwanda yamuvugishaga, APR FC yari amahitamo ye ya mbere kuko yari ategereje ko yahamagarwa n’Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ngo asubire mu ikipe yazamukiyemo; hari kandi Rayon Sports yashoboraga kumwishyura miliyoni 18 Frw n’ubwo we yifuzaga miliyoni 20 Frw ku masezerano y’imyaka ibiri. Aha kandi haza na Police FC yari yaciye angana n’ayo ariko imusubiza ko batarenza miliyoni 15 Frw.

Ntwari wari utegereje ko ahamagarwa na APR FC, yaje gufata icyemezo cyo kwerekeza muri Afurika y’Epfo gukora ikizamini cy’ubuzima ndetse asinya amasezerano y’imyaka ibiri muri TS Galaxy kuri miliyoni 80 Frw gusimbura Melusi Buthlezi wasinye muri Orlando Pirates na yo yo muri icyo gihugu.

Ntwari Fiacre, yari umunyezamu wa mbere wa AS Kigali’ yinjijwe ibitego bike muri Shampiyona ya 2022/23 bingana na 23, ikurikirwa na APR FC [26], Rayon Sports [27] mu gihe Kiyovu Sports yo yatsinzwe ibitego 29.

Ibitekerezo

  • Yoooooo amahirwe Masa kimenyi we uguye muri police FC erega ni muri rayon Wari ymuzamu wa mbere nyuma rero sinzi uko byakugenekeye .isubireho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa