skol
fortebet

Biravugwa: Rayon Sports yandikiye FERWAFA iyibaza impamvu yimuye amasaha y’umukino wayo na APR FC

Yanditswe: Thursday 07, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ntiyishimiye kwimurwa kw’amasaha y’umukino izakiramo APR FC byatumye uyu munsi yandikira FERWAFA iyisaba ibisobanuro byimbitse by’impamvu y’iki cyemezo.

Sponsored Ad

Umukino wa Rayon Sports na APR FC wakuwe saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ushyirwa ku wa Gatandatu saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Rayon Sports yamenyeshejwe iki cyemezo na FERWAFA ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu gihe yari yaratangiye kwamamaza ko umukino uzaba ku wa Gatandatu saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Rayon Sports ikimara kwakira iyi baruwa,ntiyishimye kuko n’ubundi yari yamaze gutangaza ko umukino wayo ari saa kumi n’ebyiri.

Umunyamabanga Mukuru wayo, Nemenye Patrick, yabwiye IGIHE ko batazi impamvu y’iki cyemezo kuko imikino kuri iyi Stade yari imaze iminsi iba nijoro.

Ati "FERWAFA yatwandikiye itumenyesha ko umukino wimuwe kubera amatara. Ariko niba ntibeshye hari umukino wari wahabereye ejo [ku wa Kabiri]?."

Icyakora nyuma yo kuganira hagati y’impande zombi,Rayon Sports yemeye koumukino uzakinwa saa 15h00 ndetse ibishyira no ku mbuga zayo ikangurira abafana kuza ku bwinshi kuyishyigikira.

Stade ya Kigali imaze iminsi ifite ikibazo cy’amatara aho bamwe mu bagorwa na yo harimo itangazamakuru rifata amafoto n’amashusho ndetse hari ubwo umuriro wabuze ku mukino Kiyovu Sports yakinagamo na Etoile de l’Est.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa