Biravugwa: TP Mazembe yaba yanze kwambara VISIT RWANDA mu mikino ya Super League
Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2023
Hashize amasaha make hatangajwe ubufatanye bwa VISIT RWANDA na African Football League,biravugwa ko ikipe ya TP Mazembe; imwe mu makipe azakina iyi mikino yatangiye yitwa Super League, yavuze ko itazambara imyenda iriho Visit Rwanda ndetse itazanagenda mu ndege ya Rwandair.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 17/10/2023, Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu cy’iterambere “RDB”, basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF”, aho Visit Rwanda izagaragara ku myambaro y’amakipe yose azitabira "Africa Football League".
Ni amasezerano agamije guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika binyuze mu irushanwa rishya rizwi nka "Africa Football League" biteganyijwe ko rizatangira tariki 20/10/2023 rikazahuza amakipe ya mbere umunani muri Afurika.
Buri kipe yose itegetswe kwambara VISIT RWANDA ndetse no kuba agomba gukoresha Rwandair mu gihe akomoka mu gihugu iyi kompanyi ikoreramo.
Ibinyamakuru byo muri RDC biravuga ko TP Mazembe yamaganye ayo masezerano ndetse ko itazambara VISIT RWANDA no kugenda mu ndege za Rwandair.
Ibikubiye mu masezerano ya African Football League na Visit Rwanda:
Visit Rwanda izagarahara ku maboko y’imyenda y’abakinnyi, muri stade, mu mahugurwa n’inama zijyanye na AFL, kuri website na TVs zizerekana imikino.
RwandAir niyo izatwara amakipe azitabira iyi mikino ari mu nzira isanzwe ikoreramo.
Gufasha mu iterambere rya ruhago nyarwanda ( Youth Football Development)
Kuva tariki ya 20/10/2023 iri rushanwa rya mbere rya African Football League (AFL) rizabera muri Tanzania ryitabirwe na Al Ahly ( #Egypt), Wydad AC (#Morocco), Esperance de Tunis ( #Tunisia), TP Mazembe (#DRC), Enyimba (#Nigeria), Mamelodi Sundowns ( #SouthAfrica), Atletico Petro de Luanda ( #Angola) & Simba SC ( #Tanzania).
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *