skol
fortebet

Umutoza w’Amavubi yahishuye ukuri ku byavuzwe ko yifuza gusesa amasezerano

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Biravugwa ko umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi,Carlos Ferrer yamaze gusaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA ko baganira ku hazaza he.
Carlos Alós Ferrer utoza Amavubi ari mu gihirahiro cyo kumenya niba azakomezanya na yo nyuma yo kwegura kwa Nizeyimana Mugabo Olivier wari Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA.
Carlos bivugwa ko yanditse ati" Ndashaka kujya gukorera aho numva ko baha agaciro akazi n’inshingano z’umutoza."
Icyakora IGIHE cyatangaje ko (...)

Icyakora IGIHE cyatangaje ko uyu mutoza atarasezera ahubwo ategereje kumenya ahazaza he mu nama afitanye n’ubuyobozi mu cyumweru gitaha.

Yagize ati "Mfite amasezerano ariko nkeneye kumenya icyo abayobozi basigaye bantekerezaho nyuma yo kugenda kwa Perezida wa Federasiyo.Nta muntu nandikiye ibaruwa yo gusezera.Dufite inama mu cyumweru gutaha nibwo nzabimenya neza."

Umutoza Ferrer yongerewe masezerano mashya agera muri Werurwe 2025 mu kwezi gushize.

Ku wa 28 Gashyantare ni bwo byamenyekanye ko FERWAFA yasabiye amasezerano y’imyaka ibiri umutoza Carlos muri Minisiteri ya Siporo.

Mu gihe amaze ari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Carlos Ferrer yatoje imikino itandatu y’amarushanwa, irimo ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakinnyi bakina iwabo CHAN aho u Rwanda rwabuze itike nyuma yo kunganyiriza na Ethiopia iwayo 0-0, mu mukino wo kwishyura rugatsindwa igitego 1-0 kuri Stade Huye.

Uyu Munya-Espagne kandi yatoje imikino ine yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika irimo uwo Amavubi yanganyijemo na Mozambique igitego 1-1 kuri Stade ya Soccer City muri Afurika y’Epfo tariki 1 Kamena 2022,uwo yatsinzwemo na Sénégal ya Sadio Mané igitego 1-0 kuri Stade Abdoulaye Wade yo mu Mujyi wa Dakar.

Hari kandi ibiri yanganyijemo na Benin igitego 1-1 irimo uwabereye i Cotonou na Kigali mu kwezi gushize.

Mu mikino itanu ya gicuti Amavubi yakinnye, yanganyije na Guinea Equatoriale 0-0, atsindwa na St Eloi Lupopo ibitego 3-1. I Kigali, u Rwanda rwahanganyirije na Sudani ubusa ku busa mu mukino wa mbere, ruza kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wa kabiri.Undi mukino rwatsinzwe na Ethiopia igitego 1-0.

Ibi bije nyuma y’aho kuri uyu wa 19 Mata 2023,Nizeyimana Mugabo Olivier wari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yeguye ku nshingano ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa