skol
fortebet

Biravugwa: Umutoza w’Umunyabigwi muri Africa yagizwe umutoza w’Amavubi

Yanditswe: Thursday 24, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru mashya ari kuvugwa hirya no hino n’uko umutoza mushya w’Amavubi ari Umufaransa Alain Giresse wakiniye Marseille agatoza ibihugu bikomeye nka Senegal na Mali.
Ku munsi w’ejo nibwo FERWAFA yashyize hanze urutonde rw’abatoza 10 bari basabye gutoza ikipe y’Igihugu Amavubi barimo n’uyu Alain Giresse.
Uyu Mufaransa w’imyaka 69 Alain Jean Giresse wamenyekanye nka Alain Giresse,biravugwa ko ubu uri mu Rwanda aho agomba gusimbura Mashami Vincent wamaze guhambirizwa.
Alain Jean Giresse ni (...)

Alain Jean Giresse ni umunyabigwi mu mupira w’amaguru wawukinnye, arawiga ndetse aranawutoza.

Giresse yavutse tariki ya 2 Kanama 1952, avukira mu gace ka Langoiranb gaherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa.

Uyu mugabo yakinnye umupira w’amaguru ariko ntiyarenze igihugu cy’u Bufaransa kuko yakiniye amakipe abiri gusa, Bordeaux na Marseille ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, akaba yarakinaga mu kibuga hagati.

Mu mikino 675 yakiniye aya makipe yayatsindiye ibitego 188, akina imikino 47 mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ayitsindira ibitego 6.

Nyuma yo gukina umupira w’amaguru, Giresse yagiye mu ishuri arawiga, maze ajya mu mwuga w’ubutoza aho yahereye mu ikipe ya Toulouse mu 1995, atoza amakipe arimo Paris Saint Germain yahesheje Trophée des Champions mu 1998, asubira muri Toulouse ayivamo ajya muri FAR Rabat yo muri Maroc ayihesha Coupe du Trône.

Giresse yaretse gutoza ama-club, yerekeza gutoza amakipe y’ibihugu guhera mu 2004 ubwo yatozaga Georgia bwa mbere.

Giresse yatoje ibihugu birimo Gabon, Senegal, Mali, Tunisia na Kosovo. Mu 2012 Giresse yafashije igihugu cya Mali gusoza ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika ‘CAN’, ndetse mu 2019 yari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Tunisia mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri.

Byitezwe ko mu masaha ari imbere Alain Giresse aratangazwaku mugaragaro nk’umutoza mushya wa Amavubi kimwe n’abo bazakorana, aho intego ya mbere arahabwa ari ugushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Cote d’Ivoire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa