skol
fortebet

Bizimana Djihad yamaze gusinyira Waasland-Beveren

Yanditswe: Thursday 26, Apr 2018

Sponsored Ad

Umunyarwanda Bizimana Djihad yamaze gusinyira ikipe ya Waasland-Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi avuye muri APR FC aho bivugwa ko yaguzwe akayabo k’ ibihumbi 200 by’amayero.

Sponsored Ad

Bizimana Djihad yasinyiye iyi kipe uyu munsi aho amakuru agera ku umuryango avuga ko yasinye amasezerano y’imyaka 3.

Beveren yemeje ko yaguze Djihad Bizimana

Djihad yashimwe n’abashinzwe gushakira iyi kipe abakinnyi ubwo yari mu mikino ya CHAN u Rwanda rwaviriyemo mu matsinda,gusa we ku giti cye yagaragaje urwego rwo hejuru mu kibuga hagati.

Kwerekeza muri shampiyona ya Jupiter League kuri Djihad Bizimana ntibitunguranye kuko yari amaze iminsi ari ku rwego rwo hejuru kuko yatsindiye APR FC ibitego 4 mu mikino ibanza ya shampiyona, ndetse atsinda ibitego 4 mu mikino ya CAF Confederations Cup basezerewemo na DjoLiba AC yo muri Mali.

Djihad yari amaze iminsi mu bihe byiza

Ikipe ya Waasland-Beveren yahaye ikaze Djihad Bizimana ndetse imushimira ko yitwaye neza mu igeragezwa yari amazemo iminsi.

FERWAFA ibinyujije kuri Twitter,yashimiye Bizimana kubera iyi ntambwe ikomeye yateye,ndetse imwifuriza amahirwe masa muri ubu buzima bushya atangiye

Djihad yari umukinnyi ngenderwaho muri APR FC

Djihad yari amaze imyaka 3 muri APR FC, yagezemo avuye muri Rayon Sports yakiniye imyaka 2, nayo yajemo avuye muri Etincelles FC yamureze.

Djihad agiye kugaruka mu Rwanda akomeze akinire ikipe ya APR FC,aho azerekeza mu Bubiligi uyu mwaka w’imikino urangiye.

Ibitekerezo

  • felecitation kuri djihad bizimana na apr fc ni imuhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa