skol
fortebet

Bizimana Djihad yerekeje mu yindi kipe yo mu Bubiligi

Yanditswe: Friday 28, May 2021

Sponsored Ad

Bizimana Djihad uheruka gutandukana n’ikipe ya Wasland yari mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi,yari amazemo imyaka itatu,yerekeje mu ikipe ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deine izwi nka KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’Ububirigi aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Sponsored Ad

KMSK Deinze ni ikipe yazamutse mu cyiciro cya 2, nyuma yo kuba iya mbere mu cya 3 muri 2019-20.KMSK Deinze ni ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, yashinzwe mu 1926.

Hashize iminsi 4,Bizimana Djihad atandukanye na Waasland-Beveren yagezemo muri 2018, avuye muri APR FC.

Mu butumwa uyu mukinnyi yashyize kuri Instagram muri iki cyumweru,yagize ati “Imyaka itatu ishize yaranzwe n’ibihe bivanze, haba umuntu ku giti cye cyangwa kuri twese. Nubwo iherezo atari ryiza, ndashimira abantu bose b’ingenzi twahuye. Buri gihe numvaga nishimiye cyane tutitaye uko ibihe byari bimeze. Kandi ibyo ni ibintu nzakomeza kwishimira kandi ntazibagirwa.”

Waasland-Beveren yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kuba iya 17 mu makipe 18 muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/21 ndetse ikanatsindwa na Seraing mu mikino ya play-offs.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa