skol
fortebet

Bizimana Djihadi ntakiri kumwe n’ikipe ya KMSK Deinze yari amazemo iminsi

Yanditswe: Wednesday 17, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Bizimana Djihadi, yatandukanye n’ikipe ya KMSK Deinze yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi.

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe n’iyi kipe yabinyujije ku mbuga nkoranyamba za yo, aho yatangaje ko mu bakinnyi batandatu batazakomezanya, n’uyu Munyarwanda arimo ndetse babifuriza ishya n’ihirwe ahandi bazajya gukomereza akazi.

Bati “Amahirwe masa.”Djihadi yageze muri KMSK Deinze avuye muri Waasland Beveren yari yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri ivuye mu cya Mbere. Yari yasinye amasezerano azamara imyaka ibiri.

Bisobanuye ko uyu mukinnyi ubu nta kipe afite, ariko abashinzwe kukamushakira bakomeje akazi hirya no hino.

Bizimana yakiniye Étincelles FC y’iwabo i Rubavu, APR FC na Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa