Bizimana Djihadi ntakiri kumwe n’ikipe ya KMSK Deinze yari amazemo iminsi
Yanditswe: Wednesday 17, May 2023
Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Bizimana Djihadi, yatandukanye n’ikipe ya KMSK Deinze yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi.
Ibi byatangajwe n’iyi kipe yabinyujije ku mbuga nkoranyamba za yo, aho yatangaje ko mu bakinnyi batandatu batazakomezanya, n’uyu Munyarwanda arimo ndetse babifuriza ishya n’ihirwe ahandi bazajya gukomereza akazi.
Bati “Amahirwe masa.”Djihadi yageze muri KMSK Deinze avuye muri Waasland Beveren yari yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri ivuye mu cya Mbere. Yari yasinye amasezerano azamara imyaka ibiri.
Bisobanuye ko uyu mukinnyi ubu nta kipe afite, ariko abashinzwe kukamushakira bakomeje akazi hirya no hino.
Bizimana yakiniye Étincelles FC y’iwabo i Rubavu, APR FC na Rayon Sports.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *