skol
fortebet

Brayan Sánchez yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021

Yanditswe: Sunday 02, May 2021

Sponsored Ad

Umunya Colombia Sanchez Vergara Brayan Stiven ukinira Team Medellin niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kasorejwe mu karere ka Rwamagana ku ntera y’ibilometero 115,6 byasojwe bazenguruka inshuro 10 i Rwamagana.

Sponsored Ad

Brayan Sánchez yabaye uwa mbere akurikirwa n’uwitwa Alex Hoehn mu gihe uwabaye uwa 2 ari umusore witwa Weimar Alfonso Roldán nawe ukina muri Medellin.

Brayan Sanchez yahageze ari kumwe n’abandi bakinnyi benshi mu gikundi ariko abarusha imbaraga cyane ko anaheruka gutwara Tour of Colombia.

Abakinnyi 80 bo mu makipe 16 nibo bitabiriye Tour du Rwanda y’uyu mwaka ndetse banatangiye kuri iki cyumweru.

Abakinnyi bose bahagurutse kuri Kigali Arena bakora ibilometero bitandatu mbere y’uko hatangira kubarwa ibihe ku Cyanya cy’Inganda i Masoro.

Abakinnyi bayoboye isiganwa cyane kuva ritangiye ni Suaza (Team Medellin), Mohd Zariff (Terengganu) na Teugels (Tarteletto).

Tour du Rwanda y’uyu mwaka yagombaga kuba hagati ya tariki ya 21 n’iya 28 Gashyantare 2021, ariko yimuriwe muri uku kwezi kwa Gicurasi kubera icyorezo cya COVID-19.

Ibi byatumye hari amakipe amwe yari yatangajwe mbere atitabira, arasimbuzwa.
Mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyi cyorezo, abafana bakumiriwe kuri Kigali Arena ahatangiriye isiganwa n’i Rwamagana aho risorezwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa