skol
fortebet

Brazil yaciye amarenga ko ishobora gutwara igikombe cy’isi cy’uyu mwaka

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Brazil yatsinze Serbia ibitego 2-0 mu buryo bworoshye mu mukino wari uryoheye ijisho,bituma ikatisha itike ya 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’isi iyoboye itsinda E imbere y’Ubusuwisi bwanganyije na Costa Rica ibitego 2-2.

Sponsored Ad

Brazil ibifashijwemo na Paulinho watsinze igitego cya mbere ku munota wa 36 w’umukino, ku mupira mwiza yahawe na Philippe Coutinho akaroba umunyezamu wa Serbia na Thiago Silva watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 68, yatsinze Serbia ibitego 2-0 iyobora itsinda E.

Brazil yaruhije Serbia cyane kuva umupira utangiye kugeza urangiye,byatumye benshi mu bafana bemeza ko ikomeje gukina ku rwego yakinnyeho uyu mukino yazatwara igikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Ubusuwisi bwanganyije na Costa Rica ya nyuma mu itsinda ibitego 2-2,butakaza amahirwe yo kuyobora itsinda aho burangije ku mwanya wa kabiri n’amanota 5 mu gihe Brazil iyoboye n’amanota 7,Serbia n’iya 3 n’amanota 3.Costa Rica yarangije ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Brazil izahura na Mexico mu mikino ya 1/16 cy’irangiza mu gihe Sweden yabaye iya mbere mu itsinda F izahura n’Ubusuwisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa