skol
fortebet

Brazil yatangiye gushaka umutoza wakoze amateka i Burayi ngo ayifashe gutwara igikombe cy’isi 2026

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cya Brazil kirashaka kongera kwegukana igikombe cy’isi giheruka muri 2002 ariyo mpamvu cyifuza guha akazi Umutaliyani Carlo Ancelotti wegukanye UEFA Champions League 4 kugira ngo agitoze.
Ibi biravugwa nyuma y’aho Brazil itandukanye na Tite wari uyimazemo imyaka 6 ariko akananirwa gutwara igikombe cy’isi mu nshuro 2 yagikinnye.
Amakuru aravuga ko Brazil yafungukiye gushaka umutoza w’umunyabigwi wayifasha kwegukana iki gikombe aho byavugwaga Pep Guardiola ariko uyu mugabo mu minsi (...)

Sponsored Ad

Igihugu cya Brazil kirashaka kongera kwegukana igikombe cy’isi giheruka muri 2002 ariyo mpamvu cyifuza guha akazi Umutaliyani Carlo Ancelotti wegukanye UEFA Champions League 4 kugira ngo agitoze.

Ibi biravugwa nyuma y’aho Brazil itandukanye na Tite wari uyimazemo imyaka 6 ariko akananirwa gutwara igikombe cy’isi mu nshuro 2 yagikinnye.

Amakuru aravuga ko Brazil yafungukiye gushaka umutoza w’umunyabigwi wayifasha kwegukana iki gikombe aho byavugwaga Pep Guardiola ariko uyu mugabo mu minsi ishize yongereye amasezerano muri Man City.

Uyu mutoza wa Real Madrid ngo yatekerejweho nkuko UOL yabitangaje gusa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Brazil ryahakanye ko ryahise rishaka umutoza mushya.

Amakuru aravuga ko Ancelotti yakwemera aka kazi mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Ibi bivuze ko iki kigugu mu makipe y’ibihugu, cyashyiraho umutoza w’agateganyo kuva ubu kugeza muri Kamena 2023.

UOL ivuga ko Ancelotti na Tite ari inshuti ndetse ngo uyu Mutaliyani ashobora kwemera aka kazi nubwo afite amasezerano azarangira muri 2024.

Ancelotti atoza abanya Brazil barimo Vinicius Jr, Eder Militao na Rodrygo kuri Bernabeu.

Ahanganiye akazi n’abarimo umutoza wa Fluminese,Fernando Diniz, ushyigikiwe n’abakinnyi nka Dani Alves, Thiago Silva, Bruno Guimaraes, Antony na Neymar.


Biravugwa ko Ancelotti yifuzwa na Brazil

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa