skol
fortebet

Brigadier General Sekamana Jean Damascene niwe utorewe kuyobora FERWAFA

Yanditswe: Saturday 31, Mar 2018

Sponsored Ad

Brigadier General Sekamana Jean Damascene niwe utorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA atsinze Rurangirwa Louis ku majwi 45 kuri 7 mu gihe habonetse imfabusa 1. Rurangirwa ntiyabashije gutsinda amatora
Uyu mugabo wahoze mu ngabo z’u Rwanda ntatunguranye kuko bivugwa ko abagombaga gutora Nzamwita Vincent Degaulle mu matora aheruka mbere y’uko akuramo kandidatire yabasabye gushyigikira uyu mugabo ndetse abantu Nzamwita yifuzaga gukorana nabo mu matora aheruka nibo (...)

Sponsored Ad

Brigadier General Sekamana Jean Damascene niwe utorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA atsinze Rurangirwa Louis ku majwi 45 kuri 7 mu gihe habonetse imfabusa 1.

Rurangirwa ntiyabashije gutsinda amatora

Uyu mugabo wahoze mu ngabo z’u Rwanda ntatunguranye kuko bivugwa ko abagombaga gutora Nzamwita Vincent Degaulle mu matora aheruka mbere y’uko akuramo kandidatire yabasabye gushyigikira uyu mugabo ndetse abantu Nzamwita yifuzaga gukorana nabo mu matora aheruka nibo uyu mugabo yahisemo ko bazakorana muri iyi myaka 4 iri imbere.

Brigadier General Sekamana w’imyaka 60, yatanzwe n’Intare yo mu cyiciro cya kabiri akaba atowe ku bwiganze bw’amajwi y’abatoye uko ari 53, aho yagize amajwi 44,mu gihe Rurangirwa Louis watanze kandidatire aturutse muri La Jeunesse agize amajwi 7.

Brigadier General Jean Damascene Sekamana yavuze ko azibanda cyane ku bana bari mu mashuli, akorane n’amakipe yose kugira ngo abo bana bakine .Yemeje ko azafatanya n’abayoboye umupira mbere, abakinnye umupira n’abanyamakuru,buri muntu yibone mu mupira ndetse azashyiraho umurongo ngenderwaho uzatuma umupira w’amaguru mu Rwanda utera imbere.

Amatora yabereye muri Lemigo Hotel

Brigadier General Sekamana Jean Damascene agiye kuyobora FERWAFA imyaka 4 aho asimbuye Nzamwita Vincent Degaule nawe wari umaze imyaka 4 ayobora iri shyirahamwe.

Ibitekerezo

  • ashobora kubikora sekamana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa