skol
fortebet

Bugesera FC yihanije Police FC mu gihe Kiyovu Sports yiyunze n’abafana bayo

Yanditswe: Monday 24, May 2021

Sponsored Ad

Uyu munsi hakomeje imikino ya shampiyona yaba mu makipe 8 ari guhatanira igikombe cya shampiyona n’andi 8 ashaka kutamanuka aho Bugesera FC yazamutse bigoranye yatunguye Police FC mu gihe Kiyovu Sports yatsinze Mukura VS iranganya.

Sponsored Ad

Mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe hakinwe umukino umwe, Bugesera FC yari yakiriye Police FC maze umukino urangira ku ntsinzi ya Bugesera FC y’ibitego 2-1.

Ibitego bya Bugesera byatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 39’ na Nyandwi Theophile kuwa 90 mu gihe Police FC yatsindiwe igitego cy’impozamarira na Ndayishimiye Dominique ku munota wa 37.

Ikipe ya Kiyovu Sports iri mu makipe 8 arwanira kutamanuka,yasuye AS Muhanga idahagaze neza iyitsinda ibitego 2-0 byatsinzwe na Bigirimana Abedi ku munota wa 57’ na Robert Saba kuwa 70.

Mukura VS ikomeje kugayika muri shampiyona,yanganyije na Sunrise FC igitego 1-1 gusa yari yakibanje ku munota wa 13 gitsinzwe na Nyarugabo Moise cyishyurwa na Mubiru Yafesi ku munota wa 65.

Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze:

Amakipe ahatanira igikombe:

APR FC 1-0 Espoir FC
AS KIgali 3-1 Rayon Sports
Bugegera 2-1 Police FC

Amakipe arwana no kutamanuka

Gorilla FC 4-2 Etincelles
Gasogi United 4-1 Musanze FC

Muhanga 0-2 Kiyovu
Mukura 1-1 Sunrise FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa