skol
fortebet

Bugesera FC yongeye kwereka Police FC ko ari insina ngufi imbere yayo

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Bugesera FC itaherukaga intsinzi, yongeye kwerekana ko niyo yaba imeze nabi gute itatsindwa na Police FC mu rugo.

Sponsored Ad

Ibi yagigaragaje iyinyagira ibitego 4-2,mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wabereye i Bugesera.

Bugesera FC yafunguye amazamu ibifashijwemo na Gakwaya Leonard ariko Police FC iza kubona penaliti nyuma gato yahushijwe na Hakizimana Muhadjiri.

Ntibyatinze,Police FC ibona igitego cyo kwishyura cyitsinzwe na Dukundane Pacifique ariko Byiringiro David yaje kugarura mu mukino Bugesera FC.

Police FC iri kugendera cyane kuri Bigirimana Abedi yayifashije kwishyura iki gitego,amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Rutahizamu Ani Elijah waherukaga kwitwara nabi cyane mu mukino Bugesera FC yatsinzwemo na Rayon Sports,niwe wanize Police kuko ku munota wa 80 na 87 yatsinze ibitego bibiri byashegeshe Police FC.

Haringingo Francis yakuye intsinzi ya mbere muri Bugesera FC ku ikipe yahoze atoza mu gihe Mashami Vincent ananiwe gukura amanota kuri Bugesera FC yigeze gitoza.

Bugesera itsinze Police FC umukino wa kabiri wikurikiranya.Abanyabugesera bafite intsinzi 4 mu mikino 5 baheruka guhuriramo na Police FC.

Bugesera ishobora gusoza umunsi wa 13 itari mu makipe amanuka nyuma yo kuwukina ari iya nyuma ku rutonde.

Police FC yari iya kabiri muri shampiyona n’amanota 25.Rayon Sports nitsinda Muhazi ejo izayikura kuri uwo mwanya kuko izagira amanota 26.

Ku rundi ruhande,nyuma yo gutsindwa imikino 2 iheruka, Musanze FC yazukiye ku Amagaju iyitsinda ibitego 2-0

Iyi ni intsinzi ya mbere Musanze FC ikuye hanze nyuma ya mpaga bateye Etincelles i Rubavu yabuze imbangukiragutabara.

Uko imikino yose yagenze:

Bugesera FC 4-2 Police FC
Amagaju FC 0-2 Musanze FC [Lethobo 31’,Agbrevor 48’]
Gorilla FC 0-2 Sunrise FC [Babuwa 53’,Ssali 90’]
Marines FC 3-2 Etoile De L’Est

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa