skol
fortebet

Bwa mbere mu mateka umugore agiye gusifurira mu kibuga hagati amakipe abiri akomeye ku isi y’abagabo

Yanditswe: Friday 02, Aug 2019

Sponsored Ad

Umusifuzi w’umugore witwa Stephanie Frappart ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa agiye gukora amateka yo kuba umugore wa mbere usifuriye amakipe akomeye y’abagabo kuko yahawe akazi ko kuzasifura umukino uzahuza ikipe ya Chelsea na Liverpool mu gikombe cya European Super Cup.

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru I burayi,UEFA,yamaze kwemeza ko madamu Frappart ariwe uzasifura mu kibuga hagati ku mukino wa European Super Cup final uzahuza Chelsea na Liverpool kuwa 14 Kanama uyu mwaka.

Frappart wasifuye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’abagore wahuje Ubuholandi na USA mu kwezi gushize,yongerewe inshingano ahabwa kuzasifura uyu mukino uzarebwa na benshi ku isi.

Chelsea yatwaye UEFA Europa League izahura na Liverpool yatwaye UEFA Champions League muri uyu mukino w’ishyiraniro uzabera Istanbul muri Turkia.

Si ubwa mbere Frappart asifuriye abagabo kuko yabasifuriye mu cyiciro cya 3 icya 2 mu Bufaransa ndetse yanabaye umugore wa mbere wasifuye umukino wa Ligue 1 ubwo yagaragaraga mu kibuga hagati mu mukino wahuje SC Amiens na RC Strasbourg kuwa 28 Mata 2019.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa