skol
fortebet

Byarangiye Rayon Sports na Rwatubyaye bemeranyije gutandukana

Yanditswe: Friday 09, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’ibiganiro birebire byahuje impande zombi,Rayon Sports yemeye kurekura Rwatubyaye Abdul wari kapiteni wayo yerekeza muri Shkupi FC yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia.

Sponsored Ad

Myugariro Rwatubyaye Abdul yataye akazi ahita yurira indege yerekeza muri Turkia aho yari agiye mu myitozo y’iyi kipe ya Shkupi FC yahozemo mbere yo kuvunika.

Rayon Sports yahise imushinja guta akazi ndetse yemeza ko yamwandikiye imusaba kugaruka byihuse.

Icyakora habayeho ibiganiro hagati y’impande zombi birangira Rayon Sports yemeye kumurekura nawe asinyira Shkupi amasezerano y’imyaka ibiri.

Amakuru aravuga ko iyi kipe ya Shkupi yishyuye Rayon Sports ibihumbi 30 by’amadolari,cyane ko uyu mukinnyi yari ayifitiye amasezerano y’amezi atandatu.

Rayon Sports nayo ibinyujije kuri X yemeje ko yatandukanye n’uyu myugariro wayo.Yagize iti "Abdul RWATUBYAYE yerekeje mu buryo bwemewe mu ikipe yo muri Macedonia, KF Shkupi burundu.

Amahirwe masa kuri Shark."

Rwatubyaye ari mu bahesheje Rayon Sports igikombe cy’amahoro mu mwaka w’imikino ushize.

Rwatubyaye asubiye muri iyi kipe yo muri Macedonia ya FC SHKUPI yatwaranye nayo igikombe muri 2021.

Abdul yari afite amasezerano azarangira ku ya 07 Kanama 2024.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa