skol
fortebet

Udushya ku gikombe cy’isi cya 2018 kibura iminsi 7 ngo gitangire

Yanditswe: Thursday 07, Jun 2018

Sponsored Ad

Ku nshuro ya 21 hagiye kuba igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru kigiye kubera mu Burusiya aho amakipe 32 yamaze gutangaza abakinnyi 23 azakoresha ndetse na nimero bazambara.

Sponsored Ad

Mu makipe 32 azitabira iki gikombe cy’isi cyo mu Burusiya ,20 niyo yonyine yagarutse mu yitabiriye igiheruka kubera muri Brazil aho Iceland na Panama ariyo makipe acyitabiriye bwa mbere.

Imyenda amakipe azitabira igikombe cy’isi 2018 azambara

Amakipe azitabira iki gikombe yari aamaze igihe atacyitabira ni Misiri yaherukaga mu mwaka wa 1990,Maroc iheruka mu mwaka wa 1998,Peru yaherukaga kwitabira igikombe cy’isi mu mwaka wa 1982 na Senegal iheruka mu mwaka wa 2002.

Iki gikombe cy’isi kizakinirwa ku bibuga 12 bibarizwa mu migi 11 ariyo Kaliningrad, Kazan, Ekaterinburg, Moscow, Nizhny Novgorod, Rostov-on-Don, Saint Petersburg, Samara, Saransk, Sochi, Volgograd.

Ikibuga kizakira umukino ufungura n’uwa nyuma ni Luzhniki Stadium cyakira abantu basaga ibihumbi 80,000 gusa kizakira indi mikino igera kuri 5.

Bimwe mu byo ukwiriye kumenya ku makipe n’abakinnyi bazitabira iyi mikino

Mu bakinnyi 736 bahamagawe gukina igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, 200 nibo bagaragaye mu mikino yacyo iheruka.186 bari bakinnye igiheruka muri Brazil mu 2014, 61 bari mu cyo muri Afurika y’Epfo mu 2010, 21 bakinnye icyo mu Budage mu 2006 mu gihe umwe ariwe wakinnye icyo muri Koreya/u Buyapani mu 2002.

Iceland niyo kipe ifite abaturage bake izitabira igikombe cy’isi

Umunya-Mexique, Rafa Marquez, niwe uzakina igikombe cy’isi cy’uyu mwaka amaze kwitabira byinshi kuko agiye kugikina ku nshuro ya 5,agahigo anganyije na Antonio Carbajal, Lothar Matthaus na Gianluigi Buffon.

Umukinnyi ukuze kurusha abandi uzakina igikombe cy’isi 2018, ni umunyezamu wa Misiri, Essam El-Hadary, ufite imyaka 45 mu gihe umuto kurusha abandi ari Daniel Arzani ukinira Australia ufite imyaka 19 n’amezi atanu.

Umukinnyi ukuze kurusha abandi mu gikombe cy’isi 2018 azaba ari El Hadary

Panama ni cyo gihugu gifite impuzandengo y’ abakinnyi bakuze ubateranyije kurusha ibindi bihugu bizitabira igikombe cy’isi 2018, kuko abanya Panama bari akigero cy’imyaka 29 n’iminsi 236 mu gihe Nigeria ariyo ifite abakinnyi bato kuko muri rusange bafite imyaka 25 n’iminsi icyenda.

U Bwongereza ni cyo gihugu cyonyine cyahamagaye abakinnyi 23 bakina muri shampiyona y’iwabo imbere,Uburusiya bwahamagaye 21 bakina imbere muri shampiyona mu gihe Sénégal na Suède ari byo bitahamagaye umukinnyi n’umwe ukina mu ikipe y’iwabo.

Shampiyona y’Ubwongereza irimo abakinnyi benshi bazakina igikombe cy’isi 2018 bagera ku 124 ikurikiwe na La Liga ya Espagne ifite abakinnyi 81, Bundesliga y’Abadage ifite 67 mu gihe Serie A y’Abataliyani ifite 58.
JPEG
Ubudage nibwo buheruka gutwara igikombe cy’isi

Manchester City niyo izaba ifite abakinnyi benshi bazakina igikombe cy’Isi (16) bazaba bakinira ibihugu bitandukanye, igakurikirwa na Real Madrid ifite 15, FC Barcelone ifite 14, PSG, Tottenham na Chelsea zikagira 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa