skol
fortebet

Byinshi ukwiye kumenya kuri CECAFA igiye kuba ku nshuro ya 39

Yanditswe: Saturday 02, Dec 2017

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru taliki ya 03 Ukuboza 2017,nibwo hagomba gutangira imikino ya CECAFA igomba kubera muri Kenya aho izitabirwa n’ibihugu icyenda birimo 8 byo muri aka karere k’Iburasirazuba na Libya yaje muri iri rushanwa nk’umutumirwa. CECAFA niryo rushanwa rishaje kurusha ayandi yose muri Afurika aho ryatangiye mu mwaka wa 1926 ryitwa Gossage Cup kubera ko ryaterwaga inkunga n’uruganda rwakoraga amasabune rwitwaga Gossage. Iri rushanwa ryitabirwaga n’amakipe 4 y’ibihugu Kenya,Uganda (...)

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru taliki ya 03 Ukuboza 2017,nibwo hagomba gutangira imikino ya CECAFA igomba kubera muri Kenya aho izitabirwa n’ibihugu icyenda birimo 8 byo muri aka karere k’Iburasirazuba na Libya yaje muri iri rushanwa nk’umutumirwa.

CECAFA niryo rushanwa rishaje kurusha ayandi yose muri Afurika aho ryatangiye mu mwaka wa 1926 ryitwa Gossage Cup kubera ko ryaterwaga inkunga n’uruganda rwakoraga amasabune rwitwaga Gossage. Iri rushanwa ryitabirwaga n’amakipe 4 y’ibihugu Kenya,Uganda zaritangije mu gihe Tanganyika yinjiye mu irushanwa mu mwaka wa 1945 na Zanzibar yinjiye mu irushanwa mu mwaka wa 1949.

Umukino wa mbere wahuje Kenya na Uganda muri Gossage Cup warangiye Kenya itsinze Uganda ibitego 2-1 mu mikino ibiri ubanza n’uwo kwishyura.

Mu mwaka wa 1967,iri rushanwa ryahinduriwe izina ryitwa East and Central African Senior Challenge Cup ryiharirwa cyane n’igihugu cya Uganda.

Mu mwaka wa 1973 nibwo iri rushanwa ryiswe CECAFA ndetse ritangira kwitabirwa n’andi makipe y’ibihugu yo muri aka karere uko ari 11 wongeyeho Zanzibar.

Mu myaka 18 Ihise u Rwanda rumaze kugera ku mukino wa nyuma inshuro 7 aho rwatwaye igikombe inshuro 1 gusa mu mwaka wa 1999 ubwo rwatsindaga Kenya ibitego 3-1 byatsinzwe na Ndindiri Mugaruka Nshizirungu Hubert Bebe na Juma Munyaneza.irushanwa ryari ryabereye mu Rwanda ryitabirwa n’amakipe 2 y’u Rwanda ariyo Rwanda A na B aho iyi Rwanda B itarahabwaga amahirwe ariyo yegukanye igikombe.

Uyu mwaka CECAFA izakinwa guhera ku munsi w’ejo taliki ya 03 igeze taliki ya 17 Ukuboza 2017 aho amakipe aganyije mu matsinda 2.

Ikipe ya Uganda niyo imaze gutwara iki gikombe inshuro nyinshi 14,ikurikiwe na Kenya igifite 6 mu gihe Ethiopia igifite 4.

Itsinda A rigizwe na Kenya, Libya, Rwanda, Tanzania, Zanzibar mu gihe irya B rigizwe na Uganda, Burundi, Ethiopia, Sudan y’Amajyepfo.

Uko imikino iteganyijwe
Taliki ya 3 Ukuboza : Itsinda A
Libya Vs Tanzania
Kenya Vs Rwanda
Taliki ya 4 Ukuboza: Itsinda B
Burundi Vs Ethiopia
Uganda Vs Zimbabwe
Taliki ya 5 Ukuboza: Itsinda A
Zanzibar Vs Rwanda
Kenya Vs Libya
Taliki ya 6 Ukuboza: Itsinda B
South Sudan Vs Zimbabwe
Uganda Vs Burundi
Taliki ya 7 Ukuboza :Itsinda A
Tanzania Vs Zanzibar
Rwanda Vs Libya
Taliki ya 8 Ukuboza: Itsinda B
South Sudan Vs Ethiopia
Zimbabwe Vs Burundi
Taliki ya 9 Ukuboza : Itsinda A
Rwanda Vs Tanzania
Kenya Vs Zanzibar
Taliki ya 10 Ukuboza : Itsinda rya B
South Sudan Vs Burundi
Ethiopia Vs Uganda
Taliki ya 11: Itsinda A
Libya Vs Zanzibar
Kenya Vs Tanzania
Taliki ya 12 Ukuboza: Itsinda B
Uganda Vs South Sudan
Zimbabwe Vs Ethiopia
Taliki ya 13 Ukuboza: Ikiruhuko
Taliki ya 14 Ukuboza : Umukino wa mbere wa ½
Iyabaye iya mbere mu itsinda A Vs Iya baye iya kabiri mu itsinda B
Taliki ya 15 Ukuboza : : Umukino wa kabiri wa ½
Iyabaye iya mbere mu itsinda B Vs Iyabaye iya kabiri mu itsinda A
Taliki ya 17 Ukuboza 2017:Guhatanira umwanya wa 3 n’umukino wa nyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa