skol
fortebet

Byinshi utari uzi ku muhanzi nyarwanda waririmbye indirimbo nka ‘Ansila’ n’ izindi

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2016

Sponsored Ad

Ngabonziza Augustin uzwi cyane nka Ngabo, yaririmbye muri Orchestre Les Citadins ndetse na Irangira akaba yarakoze indirimbo zakunzwe cyane ndetse n’ubu zigikunzwe nka Ansila, Nkumi nziza, Sara, Rugori rwera, Abandi bareba mu makaye yabo n’izindi nyinshi.
Ngabo yaganiriye n’ umunyamakuru atangaza byinshi ku mateka ye n’aya muzika ya kera muri rusange
Tangira utwibwira
Nitwa Ngabonziza Augustin ariko nkunze kumva nzwi ku izina rya Ngabo. Ndi umuhanzi nyarwanda, mbimazemo n’igihe kitari gito. (...)

Sponsored Ad

Ngabonziza Augustin uzwi cyane nka Ngabo, yaririmbye muri Orchestre Les Citadins ndetse na Irangira akaba yarakoze indirimbo zakunzwe cyane ndetse n’ubu zigikunzwe nka Ansila, Nkumi nziza, Sara, Rugori rwera, Abandi bareba mu makaye yabo n’izindi nyinshi.

Ngabo yaganiriye n’ umunyamakuru atangaza byinshi ku mateka ye n’aya muzika ya kera muri rusange

Tangira utwibwira

Nitwa Ngabonziza Augustin ariko nkunze kumva nzwi ku izina rya Ngabo. Ndi umuhanzi nyarwanda, mbimazemo n’igihe kitari gito. Navutse mu mwaka wa 1962, mfite abana 2, umuhungu n’umukobwa umufasha wanjye we hashize nk’umwaka yitabye Imana.

Muri make tubwire urugendo rwawe muri muzika

Muzika rwose nayitangiye ndi muto, mfite imyaka 16, ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye, ku myaka 20 nko muwa 1982 nari maze kugira indirimbo zikunzwe zirimo nka ‘Nkumi nziza’. Nyuma rero naje kwinjira mu muziki wo mu matsinda maze nza kujya muri Orchestre ‘Les Citadins’ ninjye wayiyoboraga, aho naririmbiye indirimbo ‘Rugori Rwera’, ‘Sugira Rwanda rwiza’ n’izindi zitandukanye.

Nyuma ya Jenoside rero benshi mu bari bagize ‘Les Citadins’ bari barapfuye, ibintu bitameze neza ariko nza kugira igitekerezo cyo kongera gukora umuziki nibwo nashinze ‘Orchestre Irangira’ negerana n’abandi bantu barimo ba Makanyaga Abdul n’uwitwa Haturimana Deo bakundaga kwita Santos hanyuma tubona gutangira gukora indirimbo ahanini duhereye kuzo twari dusanganywe, niho nasubiyemo nka ‘Ansila’ ari nayo ikunzwe cyane mu ndirimbo naririmbye, nsubiramo za ‘Rwanda rwiza’, ndetse nkora n’iyitwa ‘Abandi bareba mu makaye yabo’ n’izindi nyinshi cyane sinazivuga ngo zirangire kuko nshobora kuba narakoze izisaga nka 60.

Impano y’umuziki se ni uyikomora he?

Iwacu bakundaga kuririmba nkiri muto, data na mama habaga igihe bizihiwe maze bakaririmba banezerewe, indirimbo rwose wazibonaga nk’ikimenyetso cy’ibyishimo mu rugo. Ariko kandi nkagira na mukuru wanjye winjiye cyane mu by’ubuhanzi bwo hambere, nkajya mubona acuranga maze nanjye za mpano nari nifitiye mu maraso zizamuka zihereye kuri uwo mukuru wanjye. Ndetse ngitangira na ‘Les Citadins’ yaramfashije tukajya turirimbana indirimbo zimwe na zimwe.

Ese umuziki kera washoraga gutunga uwukora?

Ngabo: Hoya kera rwose ntibyari umwuga umuntu yavuga ngo uramutunze, ahubwo benshi twabikoraga tubifatanyije n’indi mirimo byo tukabikora kuko tubikunze gusa. Yego wenda rimwe na rimwe hari ubwo twakoraga ibitaramo abantu bakishyura kwinjira ariko ntabwo byari ibintu umuntu yavuga ko byamutunga kimwe n’abubu.

Ubu se muzika yawe iragutunga

Cyane rwose. Kuko uretse uturimo abana bakora bakagira ibyo bazana, njye nta kindi nkora uretse muzika kandi mbayeho neza.

Tubwire muri make kuri ‘Orchestre Irangira’

Ahagana muri 2000 ubwo nari maze guhagarika imirimo yanjye nakoraga muri Petro Rwanda, natangiye gutekereza ku buryo nakongera gukora umuziki kuko abantu benshi bakundaga kunsanga ku kazi bakambaza niba koko byararangiye tutazongera kuririmba. Nkajya nganira na Makanyaga dutangira gushaka abo tuzakorana, nibwo nashatse uwitwa Jeff watwaraga ikamyo, yari azi gucuranga guitar, dushaka na bamwe mu bahoze muri Orchestre Impala, tubona uwitwa Kaliwanjenje niwe wari uhari icyo gihe, n’uwitwa Mimi La Rose twarabiganiraga ariko we akagira akazi kenshi ntaboneke neza ndetse n’undi mucuranzi witwaga Santos. Ubwo turabegeranya, hanyuma muri 2001 nibwo twatangiye ibikorwa noneho ku mugaragaro dutangira kujya ducuranga ahantu hatandukanye, abantu babona ko muzika twayibyukije.

Mu mwaka wa 2007 naje kujya mu mahugurwa muri Afurika y’Epfo, nsiga uwitwa Kaliwanjenje yaritabye Imana. Hashize iminsi ngiye na Santos yitaba Imana. Urumva ko itsinda ryagendaga ricika intege. Ngarutse muri 2010 nsanga rwose baratandukanye, noneho Makanyaga kuko yari afite izina rikomeye abantu benshi bamaze kumumenya, we ahitamo gukomeza gukora ariko kuko itsinda ritari rigihari ahitamo gukoresha izina rye gusa, we n’abacuranzi be bwite akabyita ‘Groupe Makanyaga’ akumva gukoresha izina ry’ Irangira byaba ari ukubeshya abantu, hanyuma akomeza atyo wenyine.

Mvuye muri Afurika y’Epfo nabanje kwita ku muryango wanjye ariko nkomeza no kuzirikana muzika. Nongera kubonana na Makanyaga na Jeff tuvugana ko twakongera tugakorana ariko tubona bitatworohera cyane ko n’ubwo Jeff yari ahari ariko atakundaga kuboneka kuko yakundaga kujya mu ngendo z’akazi atawara ikamyo. Makanyaga we yari amaze iminsi akora wenyine asa n’umaze kubimenyera rwose ubona ko kumugarura bitaba bimworoheye. Ubwo rero dufata umwanzuro wo gukomeza njyenyine, ntangira kujya ndirimba mu makwe ndetse nyuma nza no gutangira kujya ndirimba ahantu hatandukanye muri weekend.

Ese ubwamamare bw’abahanzi ba kera bwabaga bumeze bute?

Cyane rwose. Ubu mwebwe mukoresha ijambo ry’Icyongereza ngo ni aba ‘star’ ariko twe twakoreshaga iry’Igifaransa ngo ni aba ‘vedette’. Twabagaho rero nk’uko n’abubu bimeze. Wasangaga abantu benshi badukunze cyane, cyane cyane ab’abakobwa, ndetse hari n’abavaga muri za perefegitura, nka za Butare, Gikongoro n’ahandi, nk’abarimukazi bari basirimutse, beza cyane, bikabazana i Kigali, baje kutureba. Hakaba n’abadusanga aho dutuye ngo barebe abo bantu baririmbye indirimbo bakunda. Hakaba ndetse bamwe muri twe babigenderamo bakishora mu busambanyi n’ibiyobyabwenge.

Uburyo bwo kwambara bw’icyo gihe, byari ibintu bikomeye, ugasanga dusa ukwacu rwose turi abantu badasanzwe. Ugasanga dufite ahantu hacu hihariye twanyweraga. Muri cyo gihe ntawashoboraga kwigurira imodoka ariko nkanjye nari mfite ipikipiki, ku myaka 23, cyari ikintu gikomeye, natambuka nyiriho abantu bakamenya ngo ndatambutse. Iyo wacaga mu muhanda byo byabaga ari ibindi kuko abantu bose barahururaga bakakureba cyane, abana, abakuru, abagore n’abagabo.

Gukora muzika kera byari bimeze bite?

Ntabwo byari byoroshye. Urabona ubu umuhanzi ajya gukora indirimbo, bakifashisha za mudasobwa bazikunganya, ariko twe byari ibintu bikomeye cyane, kuko twese twagenderaga umunsi umwe, tugacuranga nk’abacurangira abantu, ari nako bafata amajwi kuri za bande z’imigozi. Iyo umwe muri twe yibeshyaga akagira ibyo akora nabi, ubwo nyine twese twahitaga dutangira kuri zeru.

Ibyo ariko natwe bikadufasha kumenya gukora live, ari nacyo usanga cyarananiye ab’ubu. Wasangaga rwose tuzi gucuranga no kuririmba neza cyane ku buryo uko umuntu yumvaga indirimbo mwafashe kuri bande yumvagantaho itandukaniye n’iyo muririmba mu bitaramo.

Kumva abantu basubiramo indirimbo yawe, ubyakira ute?

Njyewe rwose ku giti cyanjye iyo numvise umuntu ashaka indirimbo yanjye biranshimisha mu buryo burenze, kuko iyo ayisubiyemo ayongerera agaciro n’ubwo ataba ayikoze neza burya bituma abantu bayibuka. Nka Urban Boys bo baranyegereye bansaba gusubiramo ‘Ansila’ numva ni byiza cyane ariko nkumva ibyaba byiza kurushaho ari uko twayisubiranamo ariko bo bihutira kuyikora bonyine ndetse numva ko batanayikoze nk’uko nabyifuzaga cyane ariko rwose ntacyo byantwaye nishimiye cyane ko bumva ko indirimbo yanjye ari nziza ku buryo bakwifuza kuyikora.

Abahanzi b’ubu ubabona ute?

Abahanzi b’ubu rero njye mbona baratandukiriye. Bataye umwanya munini bashakisha inganzo yabo maze bajya gushakira muri Amerika usanga umuziki twahoranye ugenda uzima. Ntibigeze bifuza kutwegera ngo tubafashe, kandi twari kubaha umurongo ngenderwaho. Gusa ubu hari abatangiye kubyinjiramo neza nubwo bitaraba ijana ku ijana.

Ese umuhanzi w’ubu ubona agerageza akaba yabera abandi urugero ni nde?

Mani Martin. Buriya rwose uriya musore yifitemo ubuhanga kandi azi ku bukoresha. Mani Mrtin ni wa muntu ushobora guha abacuranzi ubundi akaririmba kandi adategwa. Ubona rwose afite ejo heza.

Ni iyihe nama wagira abahanzi b’ubu?

Abahanzi b’ubu rero nababwira nti ‘Mukomereze aho’ ariko kandi bareke ubunebwe. Niba ari ukwandika indirimbo babifatire umwanya batekereze ku magambo y’ubwenge. Niba ari injyana bayitondere bya gihanzi kandi nibagera no muri studio ntibareke ngo byose bibe ibya producer, ahubwo rwose bajye bakora kugira ngo muzika itere imbere kurushaho.

Ikindi kandi n’abashaka kuba abahanzi ntibihutire kwamamara gusa ahubwo batekereze neza ku byo bagiye gukora. Ikindi kandi buri muhanzi byibura yige gucuranga byibura igikoresho kimwe cya muzika, ajye acyifashisha mu gihe ahimba indirimbo bityo no muri studio ntibizamugore.

Ngabonziza Augustin yize icungamutungo akaba yarakoreye icyahoze ari ELECTROGAZ na Petro Rwanda.

Src: Izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa