skol
fortebet

Byinshi wamenya ku mwami wa ruhago "Pelé"wahitanwe na Kanseri

Yanditswe: Friday 30, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza Edson Arantes do Nascimento,uzwi nka Pelé kubera ibigwi yagize mu mupira w’amaguru,yahitanwe n’indwara ya Kanseri nyuma y’igihe arembeye mu bitaro Albert Einstein iwabo.
Yabaye umukinnyi w’umunyabigwi ahanini bitewe n’ibitego byinshi yatsinze n’uduhigohigo yisangije. Yatsinze ibitego 1,281 mu mikino 1,363 mu myaka isaga 20 yamaze ari umukinnyi.Harimwo ibitego 77 yatsindiye igihugu cye mu mikino 92.
Yisangije umuhigo wo kuba ari we mukinnyi wenyine ku isi watwaye ibikombe by’Isi bitatu, (...)

Sponsored Ad

Kizigenza Edson Arantes do Nascimento,uzwi nka Pelé kubera ibigwi yagize mu mupira w’amaguru,yahitanwe n’indwara ya Kanseri nyuma y’igihe arembeye mu bitaro Albert Einstein iwabo.

Yabaye umukinnyi w’umunyabigwi ahanini bitewe n’ibitego byinshi yatsinze n’uduhigohigo yisangije. Yatsinze ibitego 1,281 mu mikino 1,363 mu myaka isaga 20 yamaze ari umukinnyi.Harimwo ibitego 77 yatsindiye igihugu cye mu mikino 92.

Yisangije umuhigo wo kuba ari we mukinnyi wenyine ku isi watwaye ibikombe by’Isi bitatu, mu mwaka wa 1958, 1962 no mu 1970.

Uyu kandi mu mwaka wa 2000 ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA ryamugize umukinnyi w’Ikinyejana.

Inkuru y’urupfu rwe yakoze benshi ku mutima ku Isi, barimo ibyamamare nka Kylian Mbappé basangiye umuhigo wo kuba baratsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi ari abana.

Kylian Mbappé yagize ati “Umwami w’umupira w’amaguru arapfuye ariko umurage asize uzahora wibukwa.”

Yari amaze igihe arwaye impyiko na prostate mu myaka mike ishize.

Muri Nzeri 2021, Pele yarabazwe kugira ngo bamukuremo ikibyimba cyo mu rura mu bitaro Albert Einstein Hospital muri Sao Paulo, kikaba cyari cyabonywe mu bipimo yakorerwaga buri gihe. Yasubiye kwinjizwa ibitaro mu mpera za Ugushyingo 2022.

Kimwe nk’uko rimwe umuhanzi John Lennon yavuze ko rock and roll yagakwiye kwitwa Chuck Berry kubera ibyo yakoze muri iyo njyana,hari abavuga ko umupira w’amaguru nawo wagakwiye kwitwa Pelé.

N’ubu niwe muntu wenyine watwaye ibikombe by’isi bitatu akaba nawe wenyine watwaye iki gikombe afite imyaka 17 gusa, ubwo Brazil yagitwaraga bwa mbere mu 1958.

Hashize imyaka 12, yari mu ikipe ya Brazil yatwaye iki gikombe muri Mexique mu ikipe n’ubu benshi bemeza ko ariyo kipe nziza yabayeho.

Bimwe mu bitangaza mu kibuga byibukwa muri iryo rushanwa bivugwa na Tarcisio Burgnich wari myugariro w’Ubutaliyani wari washinzwe guhambira Pelé kuri finale.

Ati: "Mbere y’umukino naribwiye nti ’agizwe n’umubiri n’amagufa, kimwe n’undi wese’. Ariko naribeshyaga."

Pelé yatsinze igitego anafasha gutsinda ibindi bibiri, ubwo Brazil yatwaraga igikombe - cye cya gatatu - cy’isi. Icyo gitego cye ni kimwe mu birenga 1,200 byaranze igihe cye mu kibuga.

Umutungo udasanzwe w’igihugu

Pelé yakoze ibidasanzwe muri ruhago byatumye umunyabugeni ukomeye w’umunyamerika witwa Andy Warhol asiga imvugo ikomeye ku kwamamara kwe.

Warhol yavuze ko "Pelé ni umwe muri bacye wahinyuje ibyo nemera: aho kumara iminota 15 yo kwamamara, azamamara ibinyejana 15."

Hejuru yo gufasha Brazil kuba igihugu cy’igihangange muri ruhago ku isi, Pelé, umugabo wirabura, yakoze ikindi kirarenzeho: yageze ku rwego rwo kuba umutungo ukomeye w’igihugu ku butaka bw’amateka ateye isoni y’ubucakara n’ivangura rigikomeje no kugeza ubu.

Yabaye kandi n’ubu aracyari umuntu wamamaye kurusha abandi muri Brazil.

Ubuzima bwite bwa Pelé bwaranzwe na ’sakwe sakwe’ - gufungwa k’umuhungu we, Edson, kubera ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, no kuba yaranze kwemera Sandra, umukobwa wavutse mu gushurashura kwe ku ruhande mu myaka ya 1960.

Muri ya ’documentaire’ ya Netflix, Pelé yemeye ko yagize "gushurashura kwinshi ku buryo atazi neza umubare w’abana afite".

Pelé yamanitse inkweto burundu mu 1977 nyuma y’igihe gito yakinnye muri shampiyona yari igitangira muri Amerika.

Ntiyigeze ajya mubyo gutoza ndetse ibikorwa bye mu mupira byagarukiraga gusa mu busesenguzi kuri za televiziyo - amashusho ye asimbuka mu byishimo bikomeye yambaye ibyuma byo ku matwi ubwo Brazil yatwaraga igikombe cy’isi muri Rose Bowl stadium i Los Angeles mu 1994 aracyibukwa cyane.

Yabonetse kandi mu makinamico na filimi nka Escape to Victory ndetse yabaye Minisitiri w’imikino muri Brazil hagati ya 1995-98.

Pelé yakoze ibikorwa byo kwamamaza na kompanyi nyinshi cyane z’iwabo no mu mahanga, kugeza ubwo hamwe na hamwe ahindutse ’byendagusetsa’, nk’aho mu myaka ya 2000 yamamaje umuti ufasha abagabo bafite ibibazo by’ubushake mu gutera akabariro - nubwo uwabireba ukundi cyari igikorwa cy’ubutwari.

Pelé niwe wahindukaga imvugo ku bitangazamakuru by’iwabo no mu mahanga - kuko ntiyari umugabo ubura amagambo avuga, nubwo yaba ari bubabaze ibyamamare bigenzi bye.

Romalio watwaye igikombe cy’isi rimwe yigeze kuvuga ati: "Pelé ni umusizi iyo umunwa we ufunze". Pelé kandi yagiye ajya kure cyane mu kuvuga ibishobora kuba mu mupira.

Niwe mu myaka ya 1970 wavuze ko ikipe yo muri Africa "izatwara igikombe cy’isi mbere y’ikinyejana cya 21" ariko kugeza ubu iyageze kure ni Maroc yageze 1/2.

Mu buryo bwibukwa cyane kandi yigeze kuvuga ko Colombia izatwara igikombe cy’isi cya 1994 ubwo iyi kipe yari imaze kunyagira Argentine kugira ngo igere mu irushanwa - ariko bakuwemo mu matsinda batsinzwe na USA.

Kuva Lionel Messi yakwigaragaza, benshi bavuga ko yavanye Pelé ku ntebe y’umwami wa ruhago w’ibihe byose. Ariko siko iki cyamamare cya Brazil kibibona.

I Londres yabwiye umunyamakuru wari inshuti ye,Fernando Duarte ati: "Nashoboraga gutsinda n’umutwe nkanateresha amaguru yombi, mu gihe Messi akoresha cyane imoso ye. Kandi akeneye gutsinda ibitego 1,000.

Argentine iracyabura ibikombe bitatu by’isi kugira ngo irenge kuri Brazil ya Pelé.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa