skol
fortebet

CAF CL: APR FC iguye miswi na Zanaco FC

Yanditswe: Saturday 11, Feb 2017

Sponsored Ad

Umukino ubanza wa CAF Champions League wahuzaga Zanaco FC na APR FC urangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Umukino wabereye I Lusaka muri Zambia.
N’ubwo bari bagiye bifuza igitego cyo hanze bakaba batakibonye, ariko kunganya n’iyi kipe iwayo muri Zambia umuntu yavuga ko atari bibi ku ikipe ya APR FC kuko izayayakira I Kigali tariki ya 17 Gashyantare 2017. Kugira ngo APR FC ikomeze birayisaba gutsinda umukino wo kwishyura, naho kunganya birimo igitego APR FC izahita isezererwa.
Ni (...)

Ni umukino byari byitezwe ko utari bworohe kuko yari amakipe akomeye cyane, niko byaje kugenda dore ko amakipe yombi yagerageje gusatirana ariko kureba mu izamu bikanga umukino ukarangira ntayibashije kureba mu izamu ry’indi.

Igice cya mbere hagati ya Zanaco FC na APR FC cyaranzwe no kwigana hagati ya makipe yombi, ari na ko APR FC yirinda kuba yakwinjizwa igitego dore ko yari yabanjemo abakinnyi bagera kuri 5 bose bakina mu kibuga hagati bo korohereza ba myugariro akazi banafasha ubusatirizi bw’iyi kipe kubona igitego cyo hanze dore ko yari yo ntego yabo nyamukuru.

Aya makipe yakomeje gukina ari nako anyuzamo asatirana ariko hakabura ikipe ireba mu izamu ry’indi maze igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi asatirana cyane kurata igice cya mbere, ariko n’ubundi kureba mu izamu bikaba ikibazo gikomeye. Gusa iki gice twavuga ko ikipe ya APR FC ariyo yihariye umukino kuko abasore bayo babonanaga mu kibuga kuruta aba Zanaco FC.

Ikipe ya Zanaco yagerageje gushaka igitego imbere y’abafana bayo ariko kurenga mu kibuga hagati basaga nabaciriwe akarongo n’abasore ba APR FC bakina hagati barimo Imrani, Yannick na Djihadi wakinaga imbere yabo barabazitira.

Ku munota wa 75 Mulisa yakoze impinduka akuramo Djijia yinjizamo Nkinzingabo Fiston mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe.

Haje kuvamo Sibomana Patrick hinjiramo Sekamana Maxime, umukino wahise uhindura isura ikipe ya APR irasatira ariko igitego kirabura neza umukino urinda urangira ari ubu ku busa.

Dore 11 ba APR FC babanjemo

Emery Mvuyekure, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Yannick Mukunzi, Imran Nshimiyimana, Bizimana Djihadi, Benedata Janvier, Sibomana Patrick na Issa Bigirimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa