skol
fortebet

CAF yahaye ibihano bikarishye umutoza wa Tanzania kubera amagambo ye

Yanditswe: Saturday 20, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru,CAF yahagaritse umutoza Adel Amrouche w’ikipe y’igihugu ya Tanzaniya,imikino 8 anacibwa amande y’ibihumbi 10 by’amadorali kubera amagambo yavuze ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc.

Sponsored Ad

Ikipe ya Tanzania yahise imuhagarika nayo muri CAN hagati, nyuma yo guhanwa na CAF.

Uyu nyuma yo gutsindwa na Maroc ibitego 3-0 mu mukino wo mu itsinda bahuriyemo,yavuze ko Morocco ijyena abasifuzi, ikanagena byose uko bigenda mu mupira w’Africa.

Tanzania yatangaje ko Bwana Hemed Morocco ariwe urahita afata umwanya wa Adel agatoza iki gihugu mu mikino y’igikombe cya Afurika isigaye ndetse n’indi mikino mpuzamahanga iri imbere.

Abakinyi ba Tanzania bavuze ko bagiye gukora cyane bakagerageza gutsinda imikino ibiri basigaje mu itsinda F irimo uwo bazahurana na Zambia ndetse na DRC.

Ikipe ya Taifa Stars iri mu itsinda F mu mikino ya AFCON hamwe na Marocco, Zambia na DRC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa