skol
fortebet

CAF yakuriye inzira ku murima Al Hilal Benghazi yashakaga guheza abafana ba Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’Afurika CAF yamenyesheje Al Hilal Benghazi izakina na Rayon Sports mu mukino w’ijonjora rya CAF Confederation Cup, ko uyu mukino ugomba kuba hari abafana muri Sitade.

Sponsored Ad

Ikipe ya Al Hilal yo muri Libya,iheruka kwandikira CAF isaba ko umukino wayo ubanza izakiramo Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium ku ya 24 Nzeri 2023 ko nta mufana wawitabira mu rwego rwo kwifatanya n’igihugu cyabo mu cyunamo cyatewe n’umwuzure.

Mu kubasubiza,CAF yamenyesheje Al Hilal Benghazi ko izakina na Rayon Sports hari abafana muri Sitade.

Ni umukino uzaba tariki 24 Nzeri 2023, wagombaga gukinirwa muri Libya tariki ya 15 Nzeri 2023, ariko kuko iki gihugu cyibasiwe n’ibiza, urasubikwa wimurirwa mu Rwanda.

Iyi kipe yari yandikiye CAF ivuga ko yakwemerera abantu 25 bo muri Rayon Sports gusa ko bakwinjira kuri uyu mukino.

Mu ibaruwa CAF yandikiye ubuyobozi bw’amakipe yombi mu minsi yashize, ivuga ko umukino ubanza uzakirwa na Al Hilal SC tariki 24 Nzeri 2023 saa 16:00 kuri Kigali Pelé Stadium.

Yakomeje yibutsa ko iyi kipe yo muri Libya igomba gutegera abasifuzi indege, ikazabishyurira aho bazaba n’ingendo bazakorera imbere mu gihugu, ibifashijwemo na Rayon Sports nk’ikipe iri mu rugo.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 30 Nzeri 2023 uzakirwa na Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa