skol
fortebet

Cameroon yababaje Abarundi iba ikipe ya nyuma yerekeje mu gikombe cy’Afurika

Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’u Burundi yabuze itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika 2023 nyuma yo gutsindwa na Cameroon ibitego 3-0 mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wari utegerejwe na benshi muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba,u Burundi bwagowe no gukinira muri Cameroon burangira ibunyagiye.

Mbere y’umukino,benshi bari biteze ko umutoza Ndayiragije Etienne yugarira kugira ngo abashe kunganya agere mu gikombe cya Afurika ariko uyu yafashe umwanzuro wo gukinisha Nahimana Shassir na Bigirimana Abedi mu kibuga hagati kandi bose ntawe ufite ubushobozi bwo gukina afasha ubwugarizi.

U Burundi bwasabwaga kunganya gusa na Cameroon imbere y’abafana bayo kugira ngo bukomeze,bwagize igice cya mbere cyiza cyane kuko bwabonye amahirwe menshi yo kubona igitego ariko umunyezamu Andre Onana abubera ibamba.

Igice cya mbere cyarangiye buri hejuru ndetse bwashoboraga kuba bwatsinze ibitego birenze kimwe ariko ubusatirizi ntibwakora akazi.

Igice cya kabiri kikimara gutangira,myugariro Nduwarugira Christophe yakoze ikosa rikomeye yihera umupira rutahizamu Bryan Mbeumo wa Cameroon atsinda igitego ku munota wa 46.

U Burundi bwari bushaka kunganya,bwahuye n’uruva gusenya kuko ku munota wa 59 bwatsinzwe igitego cya kabiri na Cameroon gitsinzwe na Christopher Wooh.

Cameroon nk’ikipe iri mu rugo yahaye isomo rya ruhago Abarundi itsinda igitego cya 3 mu minota y’inyongera cyatsinzwe na Vincent Aboubakar .

Cameroon na Namibia zari mu itsinda rimwe n’u Burundi zahise zikomeza hanyuma iki gihugu gituranye n’u Rwanda gitaha amara masa.

Uko byarangiye mu itsinda:

Cameroon 7pts
Namibia 5pts
Burundi 4pts

Mu minsi 30 iri imbere nibwo hazakorwa tombola nyirizina y’amatsinda ya CAN ya 2023 izakinwa muri Mutarama 2024 muri Cote d’Ivoire.

Amakipe 24 yabonye itike y’igikombe cya Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa