skol
fortebet

Carlos Alcaraz yanditse amateka adasanzwe yegukana US Open 2022 [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 12, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusore ukiri muto ukomoka muri Espagne, Carlos Alcaraz yashimangiye ubushobozi bwe muri Tennis yegukana Grand Slam ye ya mbere mu rukerera rwo kuri iki cyumweru.
Alcaraz washimangiye ko ari umukinnyi ukwiye guhangwa amaso,yaraye atsinze umunya Norway Casper Ruud ku mukino wa nyuma wa US Open atwara iki gikombe cya nyuma muri 4 bikomeye cyane muri Tennis.
Alcaraz yatsinze amaseti 3-1 [ 6-4 2-6 7-6 (7-1) 6-3 ] ku mukino wa nyuma wa Grand Slam ye ya mbere.
Uyu musore w’imyaka 19 niwe (...)

Sponsored Ad

Umusore ukiri muto ukomoka muri Espagne, Carlos Alcaraz yashimangiye ubushobozi bwe muri Tennis yegukana Grand Slam ye ya mbere mu rukerera rwo kuri iki cyumweru.

Alcaraz washimangiye ko ari umukinnyi ukwiye guhangwa amaso,yaraye atsinze umunya Norway Casper Ruud ku mukino wa nyuma wa US Open atwara iki gikombe cya nyuma muri 4 bikomeye cyane muri Tennis.

Alcaraz yatsinze amaseti 3-1 [ 6-4 2-6 7-6 (7-1) 6-3 ] ku mukino wa nyuma wa Grand Slam ye ya mbere.

Uyu musore w’imyaka 19 niwe musore muto wegukanye Grand Slam nyuma ya Rafael Nadal watwaye Roland Garros cyangwa French Open mu 2005 nawe kuri iyo myaka.

Carlos Alcaraz yahise anafata umwanya wa mbere ku isi muri Tennis.

Ruud w’imyaka 23 watsinzwe nawe aba yaje ku mwanya wa mbere ku isi iyo aramuka atsinze, ariko yatsinzwe imikino ibiri ya nyuma y’aya marushanwa 4 akomeye cyane ko yaherukaga gutsindwa byoroshye na Nadal muri Roland Garros.

Alcaraz yasimbuye Daniil Medvedev w’Umurusiya ku isonga, aba ingimbi ya mbere ifashe umwanya wa mbere mu mateka y’umukino wa Tennis nyuma y’imyaka 49 ishize ku rutonde rw’abakinnyi ba Tennis babigize umwuga [ATP].

Alcaraz wari ku mwanya wa 3 ku isi,yagize irushanwa ryiza muri rusange ndetse yahuye n’abakinnyi bakomeye cyane barimo Jennik Sinner bahuye muri 1/4 bagakina amaseti 5 mu gihe kingana n’amasaha 5 n’iminota 15.

Kimwe cya kabiri yahuye na Frabces Tiafoe wasezereye Rafael Nadal,nawe bakina amaseti 5 ndetse yagiye gukina umukino wa nyuma amaze amasaha 20 arenga akina mu gihe Ruud bahuye we yari amaze asaga 18.

Alcaraz akimara gutwara iki gikombe gikomeye, yagize ati: "Iki ni ikintu narose kuva nkiri umwana,kuba uwa mbere ku isi kandi ngatwara Grand Slam".

"Ni ikintu nakoreye cyane. Mu by’ukuri, ni umwihariko."

Alcaraz, afite umwihariko ahuriyeho na Rafael Nadal wo gutera amashoti akomeye ndetse no kuba azi kwihuka cyane mu kibuga.Afite ubuhanga mu kuroba ndetse no gukoresha neza ikibuga.Ibi byose guteranyaho imbaraga za gisore biraca amarenga ko ashobora kuba umusimbura mwiza wa Rafael Nadal,Roger Federer na Novak Djokovic bamaze imyaka ikabakaba 20 bayoboye umukino wa Tennis.

Kuva Alcaraz yamenyekana ko ashobora kuba igihangange afite imyaka 11, yagiye mu maboko y’uwahoze ari uwa mbere ku isi muri Tennis, Juan Carlos Ferrero maze ashyira umukino we ku rwego rushya muri Tennis.

Uyu mwaka Alcaraz yatwaye andi marushanwa mati nka Miami,Barcelona,Madrid gusa ntiyorohewe n’amarushanwa makuru yabanje arimo Australian Open,Roland Garros na Wimbledon.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa