skol
fortebet

Carlos utoza Amavubi yavuze ukuri ku byo guhagarika amezerano ye vuba

Yanditswe: Monday 24, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer utoza ikipe y’Igihugu amavubi yaciye amarenga yo gusezera iyi kipe amasezerano ye atarangiye.
Uyu Munya-Espagne w’imyaka 47 , bivugwa ko yanditse ibaruwa asaba gusesa amasezerano ye mu ikipe y’igihugu nk’umutoza mukuru ku ya 22 Nyakanga 2023.
Carlos Alós Ferrer yabyemereye ikinyamakuru cya Isimbi ducyesha iyi nkuru agira ati” turimo kuganira bitewe n’ibihe bihari ngo turebe ko amasezerano yaseswa. "
Uyu mutoza nubwo bivugwa ko yabonye indi kipe, andi makuru (...)

Sponsored Ad

Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer utoza ikipe y’Igihugu amavubi yaciye amarenga yo gusezera iyi kipe amasezerano ye atarangiye.

Uyu Munya-Espagne w’imyaka 47 , bivugwa ko yanditse ibaruwa asaba gusesa amasezerano ye mu ikipe y’igihugu nk’umutoza mukuru ku ya 22 Nyakanga 2023.

Carlos Alós Ferrer yabyemereye ikinyamakuru cya Isimbi ducyesha iyi nkuru agira ati” turimo kuganira bitewe n’ibihe bihari ngo turebe ko amasezerano yaseswa. "

Uyu mutoza nubwo bivugwa ko yabonye indi kipe, andi makuru akavuga ko yatanze FERWAFA na MINISPORTS batishimiye umusaruro we bari mu nzira zo gushaka uko bamusezerera.

Carlos Alós Ferrer yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi muri Werurwe 2022 aho yasinye umwe, yaje kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Werurwe 2023 aho imwe mu ngingo irimo yemeye guhesha ikipe y’igihugu itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024 none bikaba byaranze nubwo asigaje umukino umwe wa Senegal.

Amaze gutoza imikino 5 yo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho yanganyije na Mozambique 1-1 na Benin 1-0, atsindwa na Senegal 1-0, Benin 3-0 na Mozambique 2-0.

Yasezerewe na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 ku giteranyo cy’igitego 1-0 (banganyije ubusa ku busa muri Tanzania aho Ethiopia yayakiririye, itsindira u Rwanda i Huye 1-0).

Bivugwa ko Carlos Alós Ferrer yahabwaga umushahara uri hagati ya 17.000$ - 20.000$; kongeraho amafaranga yo kumutunga, byose bikangana na 25.000$ ni ukuvuga hafi miliyoni 30 Frw ku kwezi.

Ibyo wamenya ku mutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu

Carlos Alós Ferrer yaboneye izuba mu Mujyi wa Tortosa muri Espagne ku wa 21 Nyakanga 1975. Nk’umutoza afite Impamyabushobozi y’ibijyanye n’Imitoreze ya UEFA Pro.

Uyu mugabo afite ubunararibonye muri ruhago. Yabaye umunyezamu kuva mu 1993, atangira urugendo rwo gutoza mu 2003.

Nk’umutoza yanyuze mu makipe atandukanye muri Afurika n’u Burayi; yatoje muri FAR Rabat, Ex Enosis FC, Qatar SC, FC Kairat, Ikipe y’Igihugu ya Kazakhstan, Pogon Siedlce, TD FC Barcelona, Kitchee yo muri Hong Kong n’ayandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa