skol
fortebet

Casa Mbungo yahaye ubutumwa bukomeye abamushinja gukina umupira ubishye kandi wo guparika Bisi

Yanditswe: Wednesday 26, Feb 2020

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Rayon Sports,Casa Mbungo Andre,yatangaje ko abantu bamutuka bamushinja ko yugarira ndetse akina umupira ubishye batazi ko yabiterwaga n’urwego rw’amakipe yatozaga gusa yemeza ko muri iyi kipe ye nshya bizaba bitandukanye.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 26 Gashyantare 2020,nibwo ikipe ya Rayon Sports yahaye akazi Casa Mbungo Andre nk’umutoza mukuru, nyuma y’igihe gito atandukanye n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.

Casa Mbungo yasinye amasezerano y’amezi ane muri Rayon Sports ashobora kongerwa,bitewe n’umusaruro azatanga.

Bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bashinja Cassa Mbungo gukina umukino ubishye wo kugarira cyane ariko uyu mutoza mpuzamahanga yabasubije ko byose byaterwaga n’amakipe yatozaga.

Yagize ati "Umunyarwanda yaravuze ati, Umuntu agenda uko areshya. Abavuga ko ntoza umupira utaryoshye kandi wo kugarira nababwira ko biterwa n’urwego rw’amakipe mba ntoza. Biratandukanye muri Rayon Sports kuko yo ari ikipe ifite abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru.

Nta mutoza wakubwira ko adakunda gukina umukino mwiza ariko icyo nshira imbere n’umusaruro.Ushobora gukina neza ntutsinde,abantu ntabwo babyishimira.Nzi amakipe menshi akina neza ariko ntabone umusaruro,abantu ntibabyishimira.Icyo nshira imbere abayobozi n’abafana banjye bakwiriye kumenya nuko nkunda umukino mwiza no kubona umusaruro."

Casa Mbungo Andre abajijwe n’abanyamakuru nib anta gitutu ariho nyuma yo kwerekeza muri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda,yavuze ko akimenyereye ndetse yizeye ko azitwara neza kuko iyi kipe ifite abakinnyi beza.

Yagize ati "Nzi neza ko Rayon Sports ari ikipe isaba byinshi kuko nahanganye nayo imyaka myinshi. Gusa nanjye ndi umutoza umenyereye igitutu kandi uhora aharanira ibikombe. Nishimiye kwinjira muri uyu muryango kandi nizeye ko ibihe byanjye muri iyi kipe bizaba byiza".

Biravugwa ko Mbungo azajya ahembwa miliyoni 2 FRW ku kezi ndetse akanahabwa ibihumbi 200 Frw yo kugura lisansi y’imodoka ye.


Ibitekerezo

  • OK YOUR WELCOME. gusa icyo ngukundira wivugira macye. umusaruro uzagaragarira kuri match ya nyuma ubishoboye waba uwitegura kuko ariwo ushobora kuzaguha mahirwe yo gukomeza/wo iyo iyo kipe muzahura iyo igutsinze umutoza ahita asezerwa

    Bonne chance kuri CASSA Mbungo ngwino ushyirho akawe urebe ko wazahura Rayon sports uyu munsi ntiri aheza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa