skol
fortebet

Casa Mbungo yanze kugira icyo atangaza ku mukino uzamuhuza na Rayon Sports

Yanditswe: Friday 06, Oct 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports yatangarije abanyamakuru ko ntacyo yatangaza k’umukino uzamuhuza na Rayon Sports aho yavuze ko ibyo kuvuga k’uri uyu mukino yabihariye abafana b’aya makipe yombi. Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma ndetse ikayimanura mu cyiciro cya kabiri nubwo FERWAFA yongeye kuyiha amahirwe yo kugaruka,kuri ubu aya makipe yiyubatse agiye kongera guhura muri shampiyona aho abafana ba Kiyovu Sports barahiriye kwihimura k’uyu mukeba (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports yatangarije abanyamakuru ko ntacyo yatangaza k’umukino uzamuhuza na Rayon Sports aho yavuze ko ibyo kuvuga k’uri uyu mukino yabihariye abafana b’aya makipe yombi.

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma ndetse ikayimanura mu cyiciro cya kabiri nubwo FERWAFA yongeye kuyiha amahirwe yo kugaruka,kuri ubu aya makipe yiyubatse agiye kongera guhura muri shampiyona aho abafana ba Kiyovu Sports barahiriye kwihimura k’uyu mukeba watumye bagayika umwaka ushize.

Mu kiganiro Casa Mbungo Andre umutoza mushya wa Kiyovu yagiranye n’itangazamakuru k’umunsi w’ejo nyuma yo gutsinda Isonga FC ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti, yirinze kugira icyo avuga kuri uyu mukino ndetse atangaza ko ahariye ijambo abafana.

Yagize ati “Nibyo ikipe yacu imeze abakinnyi bose baragaragaza ubushake bwo gukina gusa ntacyo njye ntacyo navuga kuri uriya mukino, reka abandi bavuge njyewe nzagira icyo mvuga cyangwa se nkora nyuma y’uyu mukino.”

Ikipe ya Kiyovu ikomeje imyitozo yo kwitegura uyu mukino aho ku munsi w’ejo yakoresheje abakinnyi bayo bose mu mukino yatsinzemo Isonga ibitego 2-1 ndetse abakinnyi batagaragaye ku munsi wa mbere barimo Ngirimana Alexis bagaragaye kuri uyu mukino.

Umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports uzaba ku italiki ya 15 Ukwakira uyu mwaka aho uzabera kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa