skol
fortebet

Casemiro yahawe igihano gihanitse nyuma yo guhabwa ikarita ya kabiri y’umutuku

Yanditswe: Monday 13, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati umaze imyaka afatwa nk’uwa mbere ku isi,Casemiro,ntabwo ari koroherwa mu Bwongereza kuko yahawe ikarita ya kabiri y’umutuku muri Premier League byatumye imikino azahagarikwa yiyongeraho umwe aho yavuye kuri itatu iba ine.
Casemiro yasohotse mu kibuga ku munota wa 34 ari kurira nyuma yo gukandagira nabi ariko atabishaka umukinnyi wa Southampton,Carlos Alcaraz,byatumye ahabwa indi karita itukura.
Nubwo yari yabanje kwerekwa ikarita y’umuhondo,ikoranabuhanga rya VAR (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati umaze imyaka afatwa nk’uwa mbere ku isi,Casemiro,ntabwo ari koroherwa mu Bwongereza kuko yahawe ikarita ya kabiri y’umutuku muri Premier League byatumye imikino azahagarikwa yiyongeraho umwe aho yavuye kuri itatu iba ine.

Casemiro yasohotse mu kibuga ku munota wa 34 ari kurira nyuma yo gukandagira nabi ariko atabishaka umukinnyi wa Southampton,Carlos Alcaraz,byatumye ahabwa indi karita itukura.

Nubwo yari yabanje kwerekwa ikarita y’umuhondo,ikoranabuhanga rya VAR ryahamagaye umusifuzi Taylor ajya kureba amashusho aho yaje gufata icyemezo cyo guha ikarita itukura uyu munya Brazil.

Casemiro wahise arira nyuma yo kwerekwa iyi karita itukura,yahojejwe na bagenzi be bakinana ubwo yasohokaga mu kibuga cya Old Trafford.

Uyu kizigenza wahoze muri Real Madrid yaherukaga guhabwa indi karita itukura kubera imyitwarire mibi yo kuniga umukinnyi Hughes ubwo United yatsindaga ibitego 2-1 Crystal Palace mu kwezi gushize.

Yahise ahabwa igihano cyo guhagarikwa imikino itatu adakina kuri iyi karita ya mbere y’umutuku yari ahawe ako kanya atabanje guhabwa imihondo ibiri.

Nyuma y’iyi karita yo kuri Southampton, Casemiro yahawe amakarita abiri asa gutyo mu mikino itatu ya shampiyona aheruka gukina.

Ibi bigiye gutuma asiba imikino ine yose irimo uwa Fulham, Newcastle, Brentford na Everton kuko itegeko rivuga ko uhawe amakarita abiri atukura aje ako kanya asiba imikino ine aho kuba itatu nkuko bigenda ku ya mbere.

Ibi bivuze ko Casemiro azongera kugaragara muri shampiyona kuwa 15 Mata 2023,gusa umutoza we Ten Hag yanenze VAR avuga ko ihuzagurika.

Abafana ba United barakariye umusifuzi kubera ko yabimye penaliti mu gice cya mbere muri uyu mukino na Southampton banganyijemo 0-0.

Man United iracyari ku mwanya wa gatatu nubwo yatakaje andi manota nyuma yo kunyagirwa na Liverpool ibitego 7-0 mu mukino waherukaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa