skol
fortebet

Casemiro yahishuye impamvu yemeye kujya muri United itazakina Champions League

Yanditswe: Friday 26, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Casemiro yatanze igisubizo gitangaje ubwo yabazwaga impamvu yahisemo kujya mu ikipe ya Manchester United itazakina irushanwa rya Champions League.
Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga ukomoka muri Brazil, yasinye amasezerano y’imyaka ine muri United aguzwe miliyoni 70 z’ama pound,yahishuye ko nta gitutu cya Champions League afite kuko muri Real Madrid yatwaye 5.
Casemiro n’umwe mu bazahembwa amafaranga menshi mu ikipe kuko bivugwa ko azajya afata 350.000 buri cyumweru.
Abajijwe (...)

Abajijwe ibijyanye no kuba atazakina igikombe cya Champions League kubera ko ikipe ye nshya,United itazayikina,Casemiro yabwiye ESPN Brazil ati: "Nibyo .. ariko maze gutwara eshanu, sibyo?"

Casemiro yabaye umukinnyi wa gatanu United yasinyishije muri iyi mpeshyi ndetse yerekanwe ku mugaragaro ku kibuga cya Old Trafford mbere y’umukino iyi kipe yatsinze Liverpool ibitego 2-1.

Casemiro azambara Nimero 18 yambawe n’umukinnyi wo hagati wumunyabigwi wahaye byinshi United, Paul Scholes.

Kuri uyu wa kane, watwaye Champions League inshuro eshanu yitoreje hamwe na bagenzi be bashya ku nshuro ya mbere kandi azaboneka ku mukino wo ku wa gatandatu na Southampton kuri Stade ya St Mary.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa