skol
fortebet

Abakinnyi ba Kongo batabarije Abanyekongo bari kwicwa umusubirizo mu Burasirazuba bwa RDC

Yanditswe: Monday 05, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Cédric Bakambu uzakina mu ikipe ya Real Betis aheruka kwerekezamo mu kwezi gushize,yasabye abakomeye guhagurukira ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyekongo,mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri X,aho yavuze ko benshi babibona bakicecekera ariko hagakwiye kugira igikorwa ngo aba bantu batabarwe.

Yagize ati "Amahoro kuri DRC

Isi yose ibona ibibera mu burasirazuba bwa Kongo ariko nta kintu gihinduka, abantu bose baracecetse.

Hamwe n’Umuryango wanjye [yashinze] ndagerageza kuba ingirakamaro ariko ntibizigera biba ibihagije.

Dusenge, dukwirakwize,dukorere abavandimwe na bashiki bacu."

Yakomeje agira ati "Abantu bose babona ubwicanyi bubera mu Burasirazuba bwa Kongo. Ariko abantu bose baracecetse.

Mukoreshe imbaraga zingana n’izo mushyira mu kuganira kuri CAN [Igikombe cya Afurika cy’ibihugu] kugira ngo mugaragaze ibibera iwacu, nta bufasha buto bubaho."

Kapiteni wa RDC,Chancel Mbemba nawe yasabye ko ubu bwicanyi bwahagarara.Ati "Ibitekerezo byanjye biri ku bantu bose bazize aya mahano y’i Goma n’imiryango yabo. Ndasenga n’umutima wanjye wose ngo igihugu cyanjye cyongera kubona amahoro."

Uyu mukinnyi ahagurutse mu gihe hongeye kuboneka ku bwinshi amashusho yo kwica abavuga Ikinyarwanda, abayobozi,abasirikare n’inzego zitandukanye barebera.

Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda benshi bari mu mazi abira kubera ubuyobozi bwabo bushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 bigatuma babashinja kuba abanyarwanda.

Ibintu bikomeje gufata intera kuko bamwe babatwika ku manywa y’ihangu,bakabica urubozo n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa,ubuyobozi burebera.

Bakambu avuze ibi nyuma y’uko abonye imbaraga aba banyekongo bashyize mu gufana ikipe y’igihugu iri mu gikombe cya Afurika aho yageze muri 1/2 cy’irangiza ndetse ikazakina na Cote d’Ivoire kuwa Gatatu saa yine z’ijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa