skol
Kigali
startimes

Cesc Fabregas yahishuye impamvu akunda Jose Mourinho kurusha Pep Guardiola

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 November 2020 Yasuwe: 4211

Umukinnyi w’ikipe ya AS Monaco,Cesc Fabregas yatangaje ko ari inshuti ikomeye y’umutoza Jose Mourinho bakoranye muri Chelsea ariko nta mubano uri hagati ye na Pep Guardiola bakoranye muri FC Barcelona.


Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yavuze ko nubwo yakundaga Pep Guardiola akiri umukinnyi ndetse amufatira urugero,ariko ngo nta bucuti na buke bafitanye bitewe nuko batabanye neza muri FC Barcelona.

Casc Fabregas wazamukiye mu ikipe ya Arsenal yakiniye imyaka 10 akanayibera kapiteni,yavuze ko nta mubano afitanye na Pep Guardiola bakoranye imyaka 2 ariko ntaryoherwe n’imikoranire yabo.

Mu kiganiro yagiranye na Tot costa,Fabregas yagize ati “Jose yaramfashije cyane ubwo nari mvuye muri FC Barcelona.Yabwiye ko twahoze duhanganye mu kibuga ariko byarangiriye muri Espagne ahita anyereka gahunda afite.

Mpa agaciro ubunyamwuga mu bintu byose.ubu turacyandikirana kandi ndacyamufata nk’inshuti yamfashije cyane igihe nari mbikeneye.

Kuri Pep nta kintu kiri hagati yacu.Hari ibintu byinshi byabaye ntifuza kuvugaho.Yari icyitegererezo cyanjye nkiri muto kandi niwe muntu nigiyeho ibintu byinshi,nk’umukinnyi,nk’umufana ndetse na nyuma nk’umutoza."

Mu minsi ishize,Cesc Facregas yatangaje amagambo yababaje benshi mu bakinnyi bakinannye muri Arsenal, ubwo yavugaga ko ari kapiteni w’iyi kipe yahoranaga agahinda kenshi kubera ko benshi mu bakinnyi bakinanaga batitangaga uko bikwiriye bigatuma ikipe itsindwa cyane.

Uyu munya Espagne yatangarije Arseblog ko mu gihe yari kapiteni wa Arsenal benshi mu bakinnyi batari ku rwego rumwe nawe uretse Samir Nasri na Robin Van Persie.

Yagize ati “Nari kapiteni,nahoranaga igitutu.Nifuzaga kuyobora ikipe ngo dutware igikombe…natanze byose.Rimwe na rimwe natahaga mu rugo ndi kurira,nkababara cyane,ngahangayika,rimwe na rimwe nkabura ibitotsi.

Twabaga turi muri bisi dutashye twatsinzwe,ukumva abakinnyi bamwe bari guseka bari kuganira aho bagiye gusohokera.Byamaze imyaka.

Twakinaga umupira mwiza,tukishimira imikinire ariko nahoranaga igitutu cyo kuyobora,ngakora buri kimwe ariko nkabona ndi njyenyine,by’umwihariko mu myaka 2 ya nyuma.Numvaga Robin na Samir aribo bakinnyi turi kumwe.Ntabwo ari ukugira amagambo menshi ariko niko niyumvaga icyo gihe.Numvaga aribo bakinnyi turi ku rwego rumwe mu mutwe no mu mikinire.”

Fabregas yavuze ko Van Parsie yari umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru cyane ariko yahoranaga imvune bigatuma imikino myinshi muri shampiyona bamubura.

Fabregas yavuze ko yagombaga kuva muri Arsenal mbere ya 2011 ariko ngo icyifuzo cyeyagishyize mu bikorwa nyuma y’umwaka w’imikino 2010/11 ubwo Arsenal yaburaga igikombe cya shampiyona.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igikombe cya CECAFA Rayon Sports yatwaye mu 1998 cyabonetse i...

Ni kenshi abafana ba Rayon Sports bakunda guhiga ubutwari aba APR FC ko...
7 March 2021 Yasuwe: 3488 0

Paris Saint-Germain yiyemeje gushora akayabo mu kugura umukinnyi wa...

Ikipe ya PSG yo mu gihugu cy’Ubufaransa yiyemeje kujya ku isoko muri iyi...
7 March 2021 Yasuwe: 3295 0

Mikel Arteta ukomeje gukora amakosa ashyira mu mazi abira Arsenal

Uyu mutoza yavuze ko abakinnyi be Granit Xhaka na Bernd Leno bakina mu...
7 March 2021 Yasuwe: 3208 0

Jack Grealish yahuye n’uruva gusenya ubwo yari atangiye gutereta...

Umukinnyi ukina mu ikipe ya Aston Villa, Jack Grealish muri Premier League,...
7 March 2021 Yasuwe: 3311 0

U Rwanda rwakuye imidali 14 muri shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku...

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hasojwe Shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku...
6 March 2021 Yasuwe: 3864 0

Umukinnyi wa IPRC Huye yifotoje afite umupira wa Basketball aho gufata...

Umukinnyi wa Basketball ukinira IPRC Huye,Rwibutso Nicole yatunguye benshi...
6 March 2021 Yasuwe: 5824 0