addresiya
Kigali
startimes

Cesc Fabregas yavuze abatoza babiri yakunze cyane kurusha abandi mu bamutoje ntiyashyiramo Guardiola

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 April 2020 Yasuwe: 4049

Umukinnyi Cesc Fabregas uri gutanga amakuru muri iyi minsi yavuze ko abatoza 2 yakunze cyane mubo bakoranye bose ari Arsene Wenger wamuzamuye na Jose Mourinho yirengagiza Pep Guardiola bakoranye bagatwara ibikombe 6.



Fabregas wazamukiye mu ikipe ya Arsenal yakoranye n’abatoza benshi bamufashije gutwara ibikombe birimo Igikombe cy’Isi, Euro ebyiri, Premier League ebyiri na FA Cup 2.

Ubwo uyu mukinnyi yaganiraga n’abafana be kuri Instagram,umwe yamubajije abatoza babiri yakunze nawe ahita amusubiza atazuyaje.

Fabregas yagize ati “Nakoranye n’abatoza beza ku isi ntawe nanenga.Yakomeje avuga ko abeza 2 yakunze cyane ari Wenger na Mourinho .

Uyu munya Espagne uri gukina muri AS Monaco yirengagije abandi batoza babiri bakoranye barimo Vicente del Bosque na Pep Guardiola.

Nubwo Fabregas yagiye muri FC Barcelona ayishaka cyane,yagowe no gukorana na Guardiola birangira ayivuyemo agaruka muri Chelsea yongera kwigaragaza cyane.

Ubwo yari agarutse mu Bwongereza mu ikipe ya Chelsea,Fabregas yavuze ko yaganiriye na Mourinho wamweretse uko yifuza gukina ndetse n’akazi azamukorera bituma ahita yemera gusinyira iyi kipe.



Fabregas yakunze cyane Wenger na Mourinho mu batoza bose yakoranye nabo

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Munyakazi Sadate yahaye isezerano rikomeye abafana ba Rayon Sports...

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasezeranyije abafana b’iyi...
1 June 2020 Yasuwe: 4061 0

Bernardo Silva yaciye ibintu kubera ikizungerezi yabanaga nacyo muri Guma...

Ubwo ibihugu byinshi byafataga ingamba zo guhagarika ibikorwa byose mu...
31 May 2020 Yasuwe: 5481 1

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye guca ibintu kubera ifoto yashyize...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yongeye gutuma...
30 May 2020 Yasuwe: 7213 4

FIFA yategetse Rayon Sports kwishyura Javier Martinez wahoze ayitoza...

Umutoza Javier Martinez Espinoza ukomoka muri Mexico biravugwa ko yareze...
30 May 2020 Yasuwe: 4163 0

RGB yemeje ko Munyakazi Sadate ariwe wemerewe guhagararira Rayon Sports mu...

Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda [RGB] rwatangaje ko umuyobozi wa Rayon...
30 May 2020 Yasuwe: 2286 2

Real Madrid yongeye gutorwa nk’ikipe ihenze kurusha izindi ku isi mu mupira...

Nkuko byatangajwe na raporo ya European Elite 2020,ikipe ya Real Madrid...
29 May 2020 Yasuwe: 1952 0