skol
fortebet

Chairman wa APR FC yemeje ko APR FC ariyo kipe ifite abafana benshi mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 04, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa APR FC, Col Karasira Richard yatangaje ko ari yo kipe irusha izindi abafana mu Rwanda, atanga n’igihamya ku bayigereranya na mukeba, Rayon Sports.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi yavuze ko abana bakibyiruka ubu bafana APR FC ku bwinshi bityo Rayon Sports ubu nta bafana ibarusha.

Yagize ati "Nahamya ko urubyiruko rubyiruko ubu ari abafana ba APR FC.N’abajya bavuga ko APR FC bayirusha abafana,data zirahari.Muzabaze ba bandi bagurisha amatike bazababwira ikinyuranyo kiri hagati y’ayo makipe yombi.

Dufite abafana benshi,igisigaye nitwe bo kubashimisha."

Kimwe mu bintu biherutse kwemeza ko APR FC ihagaze neza mu bafana n’umukino uheruka kuyihuza na Police FC mu gikombe cy’Intwari aho yujuje Kigalie Pele stadium.

Rayon Sports imaze iminsi idashimisha abafana ariyo mpamvu benshi batacyitabira imikino, cyane ko babona ko igikombe cya shampiyona cyabacitse.

Ubu APR FC ifite amahirwe yo kwisubiza shampiyona kuko nyuma y’umunsi wa 19 ifite amanota 39 kuri 33 ya Rayon Sports ya kabiri kandi ifite imikino ibiri itarakina kuri umwe wa Rayon Sports.

Mu myaka icumi ishize,Umutoza w’umunya Serbia,Goran watoje Police FC yigeze kuvuga ko Abanyarwanda bose (benshi) ari abafana ba Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa