skol
fortebet

#CHAN2020:Cameroon na Mali zamaze kugera muri ½ cy’irangiza

Yanditswe: Sunday 31, Jan 2021

Sponsored Ad

Imikino ya CHAN 2020 kugenda igana ku musozo aho amakipe arimo Cameroon yakiriye iri rushanwa yamaze kugera muri 1/2 cy’irangiza nyuma yo gutsinda RDC hanyuma Mali isezerera Congo Brazzzaville.

Sponsored Ad

Mu mukino wari utegerejwe na benshi wabaye ku i saa tatu z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu,Cameroun yasezereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ¼ cya CHAN 2020 iyitsinze 2-1 mu mukino wari ukomeye.

RDC ifite umwihariko wo kuba ariyo ifite ibikombe 2 bya CHAN yonyine,yabanje guteshwa umutwe n’ibipimo bya baringa bya Covid-19 yahawe n’abasuzumye abakinnyi bayo.

Ikipe ya RDC yabanje kubwirwa ko abakinnyi bayo 13 banduye Covid-19,ariko iyi kipe irabyanga isaba ko hakorwa irindi suzuma ryasanze ari abakinnyi 2 bagusa.

Nubwo RDC yatsinze urwo rugamba,urwo mu kibuga rwayibirinduye kuko yatsinzwe na Cameroon ibitego 2-1 ihita inasezererwa muri iri rushanwa yagaragajemo imbaraga mu mikino yabanje nubwo yagiye ibura abakinnyi benshi basanganwaga Covid-19.

RDC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Makabi Lilepo ku munota wa 21 ku mupira yatsindishije umutwe uvuye muri koruneri yari itewe na Masasi.

Cameroon yari imbere y’abafana bayo n’umukinnyi Samuel Eto’o,yishyuye iki gitego ku munota wa 28,gitsinzwe na Yannick Ndjeng wakosoye ikosa rikomeye ryakozwe n’umunyezamu Ley Matampi wananiwe gukubita umupira n’ibipfunsi ubwo wari uturutse muri Koloneri.

Cameroon yaje gushegesha RDC ubwo yashyiragamo igitego cya 2 ku munota wa 43 w’umukino gitsinzwe na Félix Oukine ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukora kuri myugariro wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uruhukira mu izamu.

Muri ½ kizatangira gukinwa ku wa 3 Gashyantare, Cameroun izahura n’ikipe izatsinda hagati ya Maroc na Zambia, zo zirakina ¼ kuri iki Cyumweru saa 18h00.

Indi kipe yabonye itike ya ½ ni Mali yasezereye Congo Brazzaville iyitsinze kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 90 n’indi 30 yongereweho.

Amavubi y’u Rwanda arakina umukino wa 1/4 na Guinea aho irarokoka izahura na Mali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa