skol
fortebet

Chelsea FC yegukanye igikombe cya kabiri cya UEFA Champions League mu mateka yayo

Yanditswe: Sunday 30, May 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea yatsinze igitego 1-0 Manchester City,bituma yegukana igikombe cya kabiri cya UEFA Champions League mu mateka yayo nyuma y’icyo yaherukaga muri 2012 itsinze Bayern Munich.

Sponsored Ad

Thomas Tuchel wapanze ikipe nziza yahatanye kuva ku munota wa mbere kugeza kuwa nyuma,yatsinze Manchester City ku mukino wa nyuma wabereye ku kibuga cya FC Porto muri Portugal.

Igitego cya Kai Havertz ku munota wa 42 nicyo cyahesheje Chelsea iyi ntsinzi y’amateka ibafashije kuyobora Uburayi mu mupira w’amaguru.

Nubwo Pep Guardiola n’ikipe ye bagerageje kugumana umupira,bibagiwe ikintu cy’ingenzi aricyo gutsinda ibitego birangira barize ayo kwarika.

Chelsea niyo kipe yabonye amahirwe menshi yo kubona ibitego ariko yakoresheje rimwe rikomeye yabonye ku mupira uyu Havertz yahawe na Mason Mount itsinda igitego cyiza cyane.

City niyo amahirwe bwa mbere ubwo Raheem Sterling yinjiraga mu rubuga rw’amahina agerageza guhereza umupira n’agatsinsino mugenzi we ariko Reece James arahagoboka ashyira umupira muri Koloneri.

Ku munota wa 10,Chelsea yazamukanye umupira mwiza kuri counter attack hanyuma Werner awuhabwa wenyine ari mu rubuga rw’amahina atera agapira gato umunyezamu Ederson arawufata.

City yahise ikora nayo Counter Attack Raheem Sterling ahabwa umupira yirukanka wenyine yerekeza mu rubuga rw’amahina ariko agiye gutera Reece James ahita akuraho umupira ujya mui koloneri.

Ku munota wa 17 nabwo Chelsea yinjiye mu rubuga rw’amahina,Chilwell akase umupira N’golo Kante awutera umutwe uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 39 Thiago Silva yagize ikibazo cy’imvune hanyuma asimburwa na Andreas Christensen.

Ku munota wa 42,Chelsea yambuye City umupira mu kibuga hagati ugera kuri Mason Mount ahita awuhereza neza Kai Havertz wari wasize ba myugariro b’iyi kipe bari bahanganye,acenga umunyezamu Ederson ahita atsinda igitego cyiza cyane.Igice cya mbere cyarangiye Chelsea iri hejuru.

Mu gice cya kabiri,City yagarutse mu kibuga igerageza kwima umupira Chelsea ariko ubusatirizi bwayo bwari bufite ikibazo ahanini cyatewe no kwitwara nabi kw’abakinnyi bo hagati barimo Gundogan utari mu bihe byiza.

Muri uyu mukino,Pep Guardiola yakoze ikosa mu mipangire y’ikipe kuko yaba Rodri cyangwa Fernandinho bamufasha mu gukina bafasha ba myugariro ndetse banashaka umupira nta n’umwe yagiriye icyizere,ashyira umutwaro kuri Gundogan usanzwe akina neza iyo akinira imbere.Ibi byamugoye bituma ahabwa umuhondo kare akina yigengesereye umwanya munini.

Ibyago bya City byaje kwiyongera ku munota wa 59 ubwo Kevin de Bruyne yagonganaga na Antonio Rudiger bimuviramo imvune ikomeye yatumye ahita asimbuzwa Gabriel Jesus.

Ku munota wa 73,Kai Havertz yazamukanye umupira acenga myugariro wa City yinjira mu rubuga rw’amahina ahereza Christian Pulisic wari wenyine n’umunyezamu amurobye umupira uca ku ruhande.Iki cyakabaye igitego cya kabiri cya Chelsea.

Manchester City yagumanye umupira ku kigero cya 58% ariko ntacyo byayimariye kuko yateye ishoti rigana mu izamu inshuro 1 gusa.

Nubwo Chelsea yakinnye bike yegukanye igikombe cya UEFA Champions League bihesha umukinnyi wayo barimo N’golo Kante kujya mu ruhando rw’abegukanye ibikombe byose bikomeye.

Chelsea ibabaje cyane City muri uyu mwaka kuko niyo yayisezereye muri ½ cya FA Cup,iyitsinda muri Shampiyona ndetse inayitwaye Champions League.

Pep Guardiola amaze imyaka 10 ategereje Champions League ya 3mu mateka ye kuko aheruka iya 2011 ari kumwe na FA Barcelona ya Messi,Xavi na Iniesta baryanaga.



Ibitekerezo

  • Chelsea yabikoreye n’ubwo man city yihariye umupira kuri 58%,ariko bitwaye neza

    Chelsea yabikoreye n’ubwo man city yihariye umupira kuri 58%,ariko bitwaye neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa