skol
fortebet

Chelsea irashaka gusinyisha abakinnyi 3 bifuzwa n’amakipe menshi akomeye

Yanditswe: Thursday 29, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Biravugwa ko ikipe ya Chelsea ishaka gusinyisha abakinnyi 3 barimo Jude Bellingham, Declan Rice na Christopher Nkunku mu rwego rwo gufasha Todd Boehly kuzama impinduramatwara kuri Stamford Bridge.
Uyu munyamerika yamaze kurekura miliyoni 300 z’ama pound mu kugura abakinnyi kuva yagura iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Kandi ubwo buryo bwo kumena amafaranga menshi ku isoko ngo bugomba gukomeza nyuma yo gushyiraho umutoza mushya Graham Potter.
Nk’uko ikinyamakuru The Telegraph kibitangaza, (...)

Sponsored Ad

Biravugwa ko ikipe ya Chelsea ishaka gusinyisha abakinnyi 3 barimo Jude Bellingham, Declan Rice na Christopher Nkunku mu rwego rwo gufasha Todd Boehly kuzama impinduramatwara kuri Stamford Bridge.

Uyu munyamerika yamaze kurekura miliyoni 300 z’ama pound mu kugura abakinnyi kuva yagura iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Kandi ubwo buryo bwo kumena amafaranga menshi ku isoko ngo bugomba gukomeza nyuma yo gushyiraho umutoza mushya Graham Potter.

Nk’uko ikinyamakuru The Telegraph kibitangaza, ngo Chelsea irashaka kuvugurura bikomeye hagati hayo.

Abatoza b’ikipe bifuza ko N’Golo Kante yahaguma nubwo amasezerano ye biteganyijwe ko azarangira muri Kamena, ariko bananiwe kumvikana nawe ku mashya ahanini ku kibazo cy’imyaka yakongererwa.

Amasezerano ya Jorginho nayo azarangira shampiyona irangiye, abayobozi ba Chelsea bakaba bataramenya niba bagerageza gukomezanya n’uyu Mutaliyani mpuzamahanga.

The Blues irashaka kuvugurura hagati hayo isinyisha abasore babiri bamaze kumenyera guhamagarwa mu bwongereza.

Bellingham ukina muri Borussia Dortmund ngo nubwo yifuza kwerekeza muri Real Madrid cyangwa Liverpool ariko Chelsea iramwifuza cyane ndetse ngo yiteguye gutanga akayabo ikamusinyisha.

Biravugwa ko Boehly yemera gutanga miliyoni 130 z’ama pound kuri uyu musore w’imyaka 19.

Hagati aho,The Blues ishobora gusinyisha umukinnyi wa West Ham ukomeye, Declan Rice w’imyaka 23 yabuze mu mpeshyi ishize.

Chelsea irashaka no gusinyisha umukinnyi wa RB Leipzig,Christopher Nkunku - umaze gutsinda ibitego bitandatu kugeza ubu muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gutsinda 35 ubushize.


Chelsea irashaka Bellingham na Rice umwaka utaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa