skol
fortebet

Chelsea yakuriweho ibihano byo kugura abakinnyi yiyemeje gushora akayabo muri Mutarama

Yanditswe: Saturday 07, Dec 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea FC yaraye igabanyirijwe ibihano yemererwa kugura abakinnyi mu kwezi kwa Mbere 2020 ariyo mpamvu yiyemeje kujya ku isoko igatangira kwiyubaka ishoye akayabo ka miliyoni 150 z’amapawundi.

Sponsored Ad

Nkuko ikinyamakuru The Sun kibitangaza,Chelsea FC yatsinze urubanza rw’ubujurire yari yatanze kubera ibihano byo guhagarikwa kugura abakinnyi yari yahawe niko guhita yiyemeza gutangira kurambagiza abakinnyi izagura muri Mutarama umwaka utaha.

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard wifuza kuzana amaraso mashya ari gukorana na director Marina Granovskaia na nyiri Chelsea, Roman Abramovich kugira ngo barebe abakinnyi bazana muri Mutarama.

Muri miliyoni 150 z’amapawundi bivugwa ko Chelsea izashora ku isoko,izazana abakinnyi batandukanye aho ku isonga bivugwa ko Lampard yifuza kuzana umukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso witwa Ben Chilwell.

Lampard yabwiye abanyamakuru ati “Mfite abakinnyi nifuza kuzana mu mutwe wanjye ariko ubu ndi gutekereza uko abakinnyi banjye bitoje nuko bari kwitwara.Buri kipe yose igura abakinnyi,tugomba kureba ubuhanga bw’abakinnyi twifuza.”

Chelsea FC irifuza gukaza ubwugarizi bwayo ndetse biranashoboka cyane ko yashaka rutahizamu mushya wo gufatanya na Tammy Abraham.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa